skol
Kigali
Fortebet

Abarimu barashinja akajagari NESA iri kubasaba kugarura amafaranga yabahembye

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 8 July 2022

Abarimu bo mu Karere ka Rubavu barashinja ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kurangwa n’akajagari mu mikorere yacyo nyuma y’uko kibasabye gusubiza amafaranga bahembwe ubwo bayoboraga ibizamini kivuga ko bahawe menshi.


Bamwe muri aba barimu basabye umunyamakuru wa Radiotv10 dukesha iyi nkuru kudatangaza imyirondoro yabo kuko bishobora kubagiraho ingaruka zitari nziza.

Umwe ati “Kuko umuntu wakoze ikosa ntabwo aba ashaka kujya ahabona, rero niba yakubonye umuvuga, ntabwo yakwihanganira kuko hari isosi ye uba uri kumenamo inshishi.”

Undi mu kugaragaza akajagara ka NESA mu mikorere yayo yavuze ko igihe cy’ikorwa ry’ibizamini by’abanyeshuri cyarinze kigera, iki kigo kitarasohora amabwiriza y’uburyo bizakorwa cyangwa hakaza avuguruzanya.

Ati “Buri munsi amabwiriza yazaga atandukanye n’ayo twagendeyeho ejo, ugasanga nta gahunda ihuye n’undi munsi, ukibaza uti ‘ese ni gute ibintu bitegurwa bidafite gahunda.”

Akomeza agira ati “Ukabona harimo akajagari bigaragara ko buri wese afata umwanzuro bitewe n’uko yabyutse, tukabona ikigo ibintu byacyo ntibiri kuri gahunda.”

Aba barimu kandi barimo abayoboye ibikorwa by’ibizamini, bavuga ko babarirwaga ibihumbi 21 Frw ku munsi ndetse bamwe bakaba baramaze kuyahabwa ariko kuri uyu wa Kane, batunguwe no kubwirwa ko igihembo cyabo ari ibihumbi 6 Frw ku munsi, bamwe basabwa kuyasubiza mu gihe hari abayamaze.

Umwe yagize ati “Icyumweru cya mbere cyari cyarangiye hari n’abari barasoje baranahawe amafaranga n’abafashe avanse bari bagifitemo iminsi yo gukora. Icyatunguranye ntakindi ni ukubyuka mu gitondo bati haje andi mabwiriza mashya umwarimu arahabwa bitandatu, ndetse n’uwari warayafashe agomba kuruka, akayagarura.”

Undi mwarimu wamaze no kurya aya mafaranga, avuga bataramenya icyemezo bazafata nyuma yuko basabwe kuyasubiza.

Ati “Baravuga ngo nta nkoko iruka ariko nanone ngo ntawuburana n’umuhamba. Ubwo turaza kureba aho byerecyeza, gusa umuntu yaruka ataruka, icyuho kiba kigaragaye ntabwo kiba gihesheje ishema Igihugu cyangwa Umwarimu.”

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati yabwiye Radiotv10 ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorerwamo ibizamini, bumvise nabi amabwiriza y’ibi bikorwa.

Icyakora avuga ko abari baramaze guhabwa ayo mafaranga bakwiye kuyasubiza ariko bakayishyuzwa nta gitutu bashyizweho.

Radiotv10

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wa Rusesabagina akomeje kwemeza ko u Rwanda ruzarekura Se kuko...

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba wakunze kwemeza ko u Rwanda...
12 August 2022 1

Nyamasheke:Umugabo wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi yafashwe

Mu Karere ka Nyamasheke umugabo wishe ababyeyi be bombi, umusaza w’imyaka 74...
8 August 2022 1

U Rwanda rwatangaje ko rwishimiye uruzinduko rwa Blinken,ruvuga kuri Paul...

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye kwakira Umunyamabanga wa Leta...
4 August 2022 0

Nyanza:Abarimu babiri batawe muri yombi bakurikiranweho gushyira hanze...

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu Karere...
1 August 2022 0

Umukobwa wa Paul Rusesabagina aratanga ubuhamya kubyo ashinja u Rwanda byo...

Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina wakunze kuvuga ko Guverinoma...
27 July 2022 0

Rusizi:Umugabo yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kubura amafaranga yo...

Umugabo wo mu Karere ka Rusizi yahuye n’uruva gusenya nyuma yo .kurarana...
26 July 2022 0