Abasirikare ba DRC basabwe kwitegura intambara yo kwirukana M23
Yanditswe: Thursday 22, May 2025

Umuyobozi w’Intara ya Gatatu y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Gen Pacifique Masunzu, yasabye abasirikare ayoboye kwitegura intambara yo kwirukana abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 mu bice byose bagenzura mu burasirazuba bw’igihugu.
Lt Gen Masunzu yatanze iyi nteguza ubwo yasuraga abasirikare bakorera muri teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, igice AFC/M23 yavuyemo muri Mata 2025 kugira ngo ibiganiro byayo na Leta ya RDC bibera muri Qatar bigende neza.
Uyu musirikare yatangaje ko abasirikare bafite inshingano yo kurinda igihugu cyabo kugeza babohoye ibice byose byafashwe na AFC/M23 ntibemere ko biguma mu maboko y’umwanzi.
Ati “Dufite inshingano zo kurinda iki gihugu kugeza tubohoye igice kigenzurwa n’umwanzi. Mugomba kwitegura. Mwirinde ibirangaza. Mwitegure ibitero. Nibabatera, muzasubize, mubashushubikane kugeza mubakuye ku butaka bwacu.”
Lt Gen Masunzu yagizwe umuyobozi w’Intara ya Gisirikare ya Gatatu mu Ukuboza 2024. Yari yizewe cyane na Perezida Félix Tshisekedi nk’umuntu usobanukiwe neza u Burasirazuba bwa RDC, kuko yavukiye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aranahakorera.
Gusa mu gihe cy’ubuyobozi bwe, ingabo ze zatakaje ibice by’ingenzi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo birimo umujyi wa Goma, Bukavu, Sake ndetse n’uruhande rwose rw’Ikiyaga cya Kivu muri RDC.
Nubwo Lt Gen Masunzu asaba abasirikare ba RDC kwitegura urugamba, Leta y’iki gihugu na AFC/M23 muri Mata 2025 byatangaje ko byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano, mu gihe ibiganiro bikomeje.
Imvugo ya Lt Gen Masunzu ica amarenga ko hari ibyo impande zombi zitarumvikanaho, ndetse ko bishobora gutuma intambara isubukurwa, igafata intera ikomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *