Abasirikare ba FARDC bari baragotewe i Goma batangiye koherezwa i Kinshasa
Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

Amagana y’abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’abapolisi b’iki gihugu babaga mu kigo cya MONUSCO kiri mu mujyi wa Goma, batangiye kuhavanwa boherezwa i Kinshasa.
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ni bwo abo basirikare ndetse n’abapolisi bari bahungiye muri kiriya kigo, nyuma yo gutsindwa na M23 bari bahanganiye mu mujyi wa Goma.
Amakuru avuga ko ubwo M23 yafataga Goma, abasirikare babarirwa mu 3,000 ari bo bafashe icyemezo cyo guhungira kuri MONUSCO.
Ni icyemezo bafashe nyuma y’amasaha make M23 itanze igihe ntarengwa cy’amasaha 48 ku ngabo zari i Goma, ngo zibe zamaze gushyira intwaro hasi.
Kuri ubu ziriya ngabo zabaga mu mujyi wa Goma zatangiye koherezwa mu mujyi wa Kinshasa, bigizwemo uruhare na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) iri guherekeza imodoka zitwaye ziriya ngabo.
Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025.
Umuyobozi wa CICR muri RDC, François Moreillon, yatangaje ko bemeye gutanga ubufasha bwo gucyura ziriya ngabo nyuma yo kwitabazwa n’inzego zirimo Minisiteri y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO ndetse na M23 zabasabye kuba “umuhuza udafite uruhande abogamiyeho.”
Uru rwego ruvuga ko nta mabwiriza rwigeze rushyiraho nyuma yo kugezwaho buriya busabe, ko ahubwo rwemeye gutanga umusanzu wo gutanga ubufasha muri kiriya gikorwa.
Rwunzemo ko mbere yo gutangira gucyura ziriya ngabo, Minisiteri y’Ingabo za RDC, MONUSCO na M23 bemeye “kubungabunga umutekano w’abantu (abasirikare n’abapolisi) bari mu modoka, no guharanira ko icyo gikorwa [cyo kubacyura] kigenda neza.”
Abasirikare ba FARDC babaga mu mujyi wa Goma batangiye koherezwa i Kinshasa, nyuma y’amasaha make ingabo z’umuryango wa SADC zabaga muri uriya mujyi na zo zitangiye gutaha zinyuze mu Rwanda.
Impande zombi zari zigize ihuriro Leta ya Congo Kinshasa yari yaritabaje ngo ziyifashe guhangana na M23.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *