Abasirikare batandukanye bakomeje gutakariza ubuzima bwabo mu butumwa bw’amahoro harimo nab’ u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

U Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye byohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro mu bindi bihugu bifite ibibazo by’umutekano muke muri Afurika ariko hakabamo abataha ndetse n’abandi bahasiga ubuzima bitewe n’imirwano ishobora kuba muri ibyo bihugu baba bagiyemo.
Mu mwaka wa 2023 umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yatangaje ko mu myaka 75 ishize ONU yohereza ingabo zo kubungabunga amahoro “zafashije ibihugu guca mu nzira ikomeye iva mu ntambara igana ku mahoro”.
Muri uyu mwaka wa 2023 yavuze ko umuryango w’abibumbye mu myaka 75 ishize yohereza ingabo mu bihugu, abagera ku 87,000 baturuka mu bihugu 125 aribo bamaze kuba bakora ubutumwa bw’amahoro bwa ONU
Guterres kandi yanavuze ko muri izo ngabo zimaze koherezwa, abagera ku bihumbi bine Magana abiri [4,200] bamaze gupfira mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye kandi bakaba bashimirwa ubwitange bagize bakemera no guhara ubuzima bwabo.
Ingabo zijya mu butumwa bw’amahohoro zigenda mu buryo butandukanye kuko hari izijya mu butumwa bwa UN ariko hakaba n’izindi zigenda ku masezerano ibihugu byombi byagiranye.
Ni ibihe bihugu byatakarije ingabo mu butumwa bw’amahoro?
Mu mwaka wa 2021 ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudan mu gace ka Darfur bagabweho igitero n’abantu batazwi bari bitwaje imbunda rutura n’imodoka z’intambara zisaga 40, kigwamo abagera kuri 5 naho abandi 17 bagikomerekeramo.
Muri uyu mwaka kandi wa 2021 umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique yaguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba akaba ari nawe wa mbere wari utakarije ubuzima muri iki gihugu kuva u Rwanda rwatangira koherezayo ingabo.
Mu mwaka wa 2022 abarwanyi ba Al-shabab bigambye kugaba igitero ku ngabo z’u Burundi zari mu butumwa bw’amahoro bwa AU mu gihugu cya Somalia ndetse Al-shabab ivuga ko icyo gitero cyahitanye abasirikare b’ u Burundi barenga 50,
Muri iyu mwaka kandi wa 2022 Al-shababa yongeye kugaba igitero ku ngabo z’u Burundi ndetse inigamba gufata ikigo cya gisirikare bakanica abagera ku 173 ariko icyo gihe igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko icyo gitero cyaguyemo abasirikare 10, batanu baburirwa irengero naho abandi 25 bagakomereka, bakanemeza kandi ko koabarwanyi ba Al-shabab bagera kuri 20 nabo basize ubuzima muri icyo gitero.
Ni kenshi hagaragara amafoto n’amashusho abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bambikwa imidali y’ishimwe bashimirwa uburyo bitwaye muri ubwo butumwa ndetse n’umusanzu batanze mu kugarura amahoro mu duce tutayarangwagamo.
Mu mwaka wa 2023 ingabo za Uganda UPDF zari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Somalia zagabweho igitero n’abarwanyi b’umutwe wa Al-Shabab. Muri iyo mirwano abarwanyi b’umutwe wa AL-Shabab bigambye kwica abasirikare ba Uganda 137
Mu mwaka wa 2024 ingabo za Monusco zari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Sake zagabweho igitero n’abarwanyi b’umutwe wa M23 hakomerekeramo benshi.
Muri iki gihugu cya Congo kandi ingabo zitandukanye zahatakarije ubuzima ubwo abarwanyi b’umutwe wa M23 buburaga imirwano ikomye n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC. Muri iyo mirwano haguyemo abasirikare boherejwe n’umuryango SADC, abo mu ngabo z’u Burundi boherejwe ku masezerano y’ibihugu ndetse n’abacanshuro bari baraturutse mu gihugu cya Romania, ndetse izi ngabo bivugwa ko zatsinzwe na M23 zamaze gusubizwa mu bihugu byabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2025 nibwo igisirikare cy’u Rwanda [RDF] cyatangaje ko abasirikare batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, bishwe baguye mu gico batezwe, abandi batandatu barakomereka
Kuva u Rwanda rwakohereza Ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe. Mu mpera za 2023, amakuru avuga ko ibitero by’Ingabo z’u Rwanda byasize ibyihebe bikuru birindwi byishwe.
Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zikora ibikorwa byo kugarura amahoro mu duce atarimo, gufasha abaturage bomuri utwo duce kugaruka mu buzima busanzwe no gusubiza mu byabo abari barabikuwemo ndetse hakaba naho bubaka ibikorwaremezo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *