Abatangabuhamya barenga 30 bagiye guhamagazwa mu bujurire bwa Munyenyezi
Yanditswe: Thursday 15, May 2025

Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwatangaje ko rugiye guhamagaza abatangabuhamya 34 mu rubanza ruregwamo Munyenyezi Béatrice.
Ibi byagarutsweho mu iburanisha ryo ku wa 15 Gicurasi 2025, ubwo hasozwaga kumvwa ubujurire bwa Munyenyezi.
Mu iburanisha rya none, ijambo ryihariwe cyane na Munyenyezi n’abamwunganira mu mategeko, aho Me Bikotwa Bruce yagaragaje inenge ziri mu bimenyetso bishya bivugwa ko byatanzwe n’Ubushinjacyaha mu bujurire.
Me Bikotwa yavuze ko mu batangabuhamya b’Ubushinjacyaha harimo abasa n’abarengera Munyenyezi, kuko ibyo avuga bireba Ntahobari Shalom gusa.
Ati “Uyu mutangabuhamya avuga ko hari abakobwa babiri bamubwiye ko babaye kuri Hoteli Ihuriro kandi ko Inkotanyi zahabakuye zibarokora nta kibazo bigeze bahagirira.”
Yagaragaje kandi undi mutangabuhamya uvuga ko yabonye Munyenyezi ku wa 2 Nyakanga 1994 ari kuri bariyeri ruguru ya Hoteli Ihuriro, na we (umutangabuhamya) ari guhunga, akavuga ko ibyo bidasobanuye ko Munyenyezi hari uruhare yagize muri Jenoside.
Ati “Uyu mutangabuhamya nta kintu gikomeye yavuze, ahubwo yavuze ko yajyaga yumva bavuga ko Munyenyezi ari interahamwe, akavuga ko kandi ngo ababimubwiye bose bapfuye, na byo ubwabyo tubona bigamije guhisha amakuru ngo abo babimubwiye batazabibazwa na bo.”
Ku mutangabuhamya bivugwa ko ari umuvandimwe wa Munyenyezi, ubushinjacyaha bwanasabye ko atumizwa mu rukiko, ubwunganizi bwamugaragaje nk’uzana inyungu k’uregwa kuko hari ibyo asobanura neza ku byatangajwe n’abandi batangabuhamya.
Ku byibazwaga niba Munyenyezi yarajyaga ataha mu biruhuko, abunganizi ba Munyenyezi bakagaraza ko ibi nta kinini bimariye urukiko ku byaha yakoze n’ubwo ngo bifite akandi kamaro ku ruhande rwabo kuko bigaragaza ko Munyenyezi wavukaga i Rushaki, ariko kubera intambara iwabo bahungiye i Kigali, ari na ho habaga Shalom Ntahobari na we wabanaga na nyina i Kigali, wari Minisitiri.
Munyenyezi yavaga ku ishuri na we agataha i Kigali, ari na ho ngo yahuriye na Ntahobari akaza no kumutera inda, ibyatumye babana bitunguranye.
Uyu mutangabuhamya ni na we ukomeza agaragaza imibereho ya Munyenyezi muri Jenoside, aho amugaragaza nk’umuntu ngo wari ufite intege nke, kuko yari amaze kubyara, akongera gusamira ku kiriri impanga, yaje kubyarira muri Kenya, nyuma yo guhunga.
Urukiko rwasoje iburanisha rya none rwerekana ko hifujwe ko hari abatangabuhamya bazongera guhamagarwa bagatanga umucyo ku byari byavuzwe, ku ruhande rw’uregwa hakazaza 12, na ho abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha hakazahamagazwa 22 barimo n’abasangiwe n’impande zombi.
Nyuma y’imyaka ine Munyenyezi Béatrice ageze mu Rwanda, yose ayimaze aburana, aho mu rwego rwa mbere, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwamuhanishije gufungwa burundu muri Mata 2024, ahita ajuririra icyo cyemezo.
Urubanza ruzakomeza ku wa 24 Kamena 2025, Ubushinjacyaha bugira icyo buvuga ku byavuzwe n’uruhande rw’uregwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *