skol
fortebet

Abaturage bashakiraga amaramuko muri Congo bakoze ibisa n’imyigaragambyo i Rubavu

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda habereye igisa n’imyigaragambyo ku baturage bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bajya muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo bagaragaje agahinda bafite kubera ingendo zitameze neza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu 1 Kamena 2022 mu Karere ka Rubavu habaye igisa n’imyigaragambyo ku baturage basanzwe bakorera ingendo muri Congo.

Aba bacuruzi biganjemo abasanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, babangamiwe no kuba ingendo bakoraga zajemo ikibazo kubera ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru dukesha Radiotv10 yageze aho iki gikorwa cyaberaga aba baturage biganjemo igitsina gore bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ubuzima bagiye kubamo cyane ko kubona ibibatunga bizagorana batabasha gukora.

Aba baturage bavuga ko nyuma yuko bagiriwe inama zo kutajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kuba hari abajyayo bakagirirwa nabi, babona ubuzima bugiye kubagora kuko ubucuruzi bakoraga ari bwo bwari bubatunze.

Bavuga ko basanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze aka kazi kabo k’ubucuruzi bwambukiranya imipaka none bakaba babuze uko bajya kurangura no gucuruza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yagiriye inama Abanyarwanda kwitondera kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera umwuka uhari ndetse n’imvugo z’urwango zavuzwe na bamwe mu bayobozi bo muri iki Gihuhu.

Yagize ati “Buri wese aho ari yagakwiye kwibwira ibyo akwiye gukora. Ntabwo wabona amagambo avuga atya ngo hanyuma uvuge ko kubera ko Leta itabikubwiye ugiye kujya muri Congo nkuko byari bisanzwe. Ibintu ntabwo bimeze nkuko byari bisanzwe, biragaragara.”

Dr Vincent Biruta yavuze ko inzego z’Ibanze zaganirije abaturage bo mu bice byo ku mpiaka zikababwira uko ibintu byifashe kugira ngo barusheho kwitwararika mu gihe baba batekereza kujya muri DRC.

Ati “Ntawababwira ngo umutekano urizewe. Ibyo twarabibabwiye, ntabwo byaciye ku maradiyo ngo tujye gutanga amabwiriza yandi mu buryo bwa rusange kuko duhora twizeye ko ibibazo bishobora gucururuka ibibazo bikarangira ariko twabwiye bariya bo ku mipaka bakunze kwambuka bagiye mu bucuruzi hakurya muri DRC.”

Abasesengura ibibazo biherutse kuvuga hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko iyo ibibazo bivutse hagati y’ibi Bihugu, abaturage bavuga Ikinyarwanda bari muri Congo kabone nubwo baba ari Abanye-Congo, baba bagatowe.

Ibi kandi bishimangirwa n’imvugo z’urwango zavuzwe na bamwe mu bayobozi barimo Umukuru wa Polisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Gen Aba Van Ang yabasabye abaturage gufata imihoro bagatema Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, mu nama yakoresheje mu cyumweru gishize.

Source:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa