AFC/M23 yatangije ibikorwa byo kubaka umuhanda Sake - Masisi wa Km 56
Yanditswe: Friday 02, May 2025

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gicurasi 2025 ryatangije kumugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda ureshya na Kirometero 56 uhuza Santeri ya Sake na Masisi.
Manzi Ngarambe Willly, Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko yavuze ko iyubakwa ry’uyu muhanda ari igikorwa cy’amateka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Ihuriro AFC/M23 itangije kumugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda Sake-Masisi. Ni icyiciro cy’ingenzi kiganisha ku mpinduka z’ibikorwa remezo muri Kivu y’Amajyaruguru n’abayituye.”
Visi Guverineri Manzi yavuze ko mu gihe cy’imyaka 10 iyi Ntara yari yaribagiranye kuko nta mihanda yubakiwe cyangwa ngo ihabwe serivisi z’ibanze.
Ati: “Ihuriro ryacu ryumvise impuruza y’abaturage kandi twarabasubije, si amagambo ahubwo ni ibikorwa.”
Umuhanda uzubakwa n’isosiyete y’ubwubatsi ‘Delta Two Construction SARL’ ku nkunga y’Ihuriro AFC/M23.
Nyuma yo kugeza amazi meza ku batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma no kugeza amashanyarazi amasaha 24 kuri 24 ku batuye mu Mujyi wa Goma, Manzi avuga ko AFC/M23 uyu munsi yateye indi ntambwe iruseho.
Visi Guverineri Manzi Willy akomeza agira ati: “Abaturage bavuze ko Kivu y’Amajyaruguru itigeze igira ibikorwa remezo kuva Congo yaba igihugu. Uyu munsi Ihuriro AFC/M23 irimo guhindura ibintu ku buryo budasubirwaho.”
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko uyu muhanda ari ikimenyetso gishya muri iki gihe cyane ko ngo impinduka zizagera mu bice byose bigenzurwa na M23 kandi buri muturage akagerwaho n’ibikorwa remezo.
Ati: “Ni amahitamo y’abaturage no kuri twe, ugushaka kw’abaturage ni itegeko kuri twe.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *