
Guverinoma ya Algeria yategetse ko abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa bashyizweho hatubahirije imirongo ngenderwaho muri dipolomasi yo kubanza kubimenyesha igihugu bagiye gukoreramo, bahita birukanwa ku butaka bwayo.
Algeria ishinja u Bufaransa gushyiraho abakozi 15 muri ambasade butabanje kuyimenyesha ndetse ngo bahawe pasiporo z’abadipolomate kugira ngo bashobore kwinjira muri iki gihugu.
Ku wa 11 Gicurasi 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Algeria yahamagaje umuyobozi mukuru muri Ambasade y’u Bufaransa ngo bihanangirizwe ku makosa akomeye bakomeje gukora barenga ku mategeko mpuzamahanga.
Ibitangazamakuru byanditse ko mu bahawe pasiporo z’abadipolomate harimo n’abakozi babiri bahoze muri Minisiteri y’Umutekano mu Bufaransa kugira ngo bakomereze zimwe mu nshingano zabo muri ambasade yo muri Algeria.
Algeria imaze iminsi ishinja u Bufaransa gukumira abaturage bafite pasiporo zayo kwinjira muri iki gihugu no kubangamira abashinzwe inyungu zayo mu Bufaransa.
Aba birukanwe nyuma y’abandi bakozi ba Ambasade y’u Bufaransa 12 birukanwe muri Mata 2025 bashinjwa gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu no kwivanga mu miyoborere yacyo.
Ni mu gihe mu 2024 umwe mu bahagarariye inyungu za Algeria mu Bufaransa yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri bashinjwa gushimuta Amir Boukhors utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *