skol
fortebet

Amafoto atandukanye ya Miss Iradukunda Elsa ubwo yitabaga Urukiko (AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 24, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amafoto atandukanye agaragaza Nyampinga w’u Rwanda 2017 Miss Iradukunda Elsa ubwo yitabaga urukiko mu kuburana ifunga n’ifungurwa ku byaha akurikiranyweho.

Sponsored Ad

Ni amafoto yafashwe Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi aho Miss Iradukunda Elsa yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza.

Iradukunda aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma.

Urubanza rwa Miss Iradukunda Elsa rwabereye mu muhezo mu kubahiriza ibyifuzo byo kumpande zombi.

Umunyamategeko Notaire Uwitonze Nasira yararekuwe kuko Ubugenzacyaha bwasanze ibyo yari akurikiranyweho nta shingiro bifite .

Mu gihe Miss Iradukunda Elsa ejo tariki 25 Gicurasi 2022 saa kumi umwanzuro w’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aribwo ruzasomwa.

Miss Elsa yatawe muri yombi nyuma y’uko uwari umuyobozi we muri kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Ibitekerezo

  • Mucinkonizamba ya Elsa mutange imbabazi namwe muzazihabwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa