Amakipe akina Igikombe cy’Isi cy’Abagore agiye kongerwaho 16
Yanditswe: Saturday 10, May 2025

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko kuva mu 2031, umubare w’amakipe akina irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’Abagore ugomba kuva kuri 32 ukagera kuri 48.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, rigaragaza impinduka zashyizweho muri iri rushanwa n’irizakurikiraho mu 2035.
Izi mpinduka ziteganya ko umubare w’amatsinda azaba agize igikombe cy’Isi azagera kuri 12, imikino ikiyongera ikagera kuri 40. Icyo gihe izava kuri 64 yari isanzwe ibe 104.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yagaragaje ko izi mpinduka ziri mu murongo wo guteza imbere imikino y’abagore ku Isi.
Ati “Ni impinduka zizongera inyungu iva mu mikino dutegura. Uyu ni umwanzuro kandi urashimangira intego dufite zo kuzamura umupira w’amaguru w’abagore ku Isi.”
Si ibi gusa kuko FIFA yanemeje ko muri ayo marushanwa hagomba kubamo ikipe y’abagore igizwe n’abakinnyi b’impunzi zo muri Afghanistan.
Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi riteganya kwemeza ko Igikombe cy’Isi cyo mu 2031 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe icya 2035 gishobora kuzabera mu Bwongereza, Scotland na Pays de Galles.
Igitaha cyo cyamaze kwemezwa ko kizabera muri Brésil mu 2027.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *