skol
fortebet

Amategeko ya FERWAFA yahinduwe nyuma yo kutayumvikanaho

Yanditswe: Saturday 03, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryavuguruye amategeko agomba kwemezwa n’abanyamuryango kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, nyuma y’uko hari abagaragaje ko ayari yatanzwe mbere arimo amakosa ndetse hari ingingo zahinduwe mu buryo butumvikanyweho.

Sponsored Ad

Ku wa 26 Mata 2025 ni bwo abanyamuryango ba FERWAFA bari bahawe umushinga w’Amategeko Shingiro bagomba gusoma mbere y’uko bayemereza mu Nteko Rusange Idasanzwe iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Nyuma yaho, Komiseri ushinzwe Amategeko muri iri Shyirahamwe, Me Claudine Gasarabwe, yandikiye bagenzi be bagize Komite Nyobozi, agaragaza ko “hashingiwe ku byemezo byafashwe mu nama za “ExCom” zo ku wa 6 Gashyantare 2025 na 28 Werurwe 2025”, hari ibyo bemeranyije bizajya mu mategeko mashya byahinduwe bitumvikanweho.

Yagaragaje ko mu byo abona biteye ikibazo harimo “kuba nta cyemezo gihamye ko ExCom [Komite Nyobozi] yemeje ko imwe muri za Komisiyo zasheshwe (Komisiyo y’Ubuvuzi) igumaho.”

Hari kandi “kuba muri ‘Draft’ yohererejwe abanyamuryango, Komisiyo ya Futsal na Beach Soccer yarasibwe, kandi yaremejwe na ExCom. Kuba muri Draft harongewemo indi ngingo nshya (art. 43) igena urundi rwego rwitwa “Bureau Council” ngo ruzaba rugizwe n’abantu bane (Perezida, ba Visi Prezida n’Umunyamabanga Mukuru) bazajya bafata ibyemezo byihuse, nyuma bikazamenyeshwa ExCom.”

Me. Gasarabwe yashimangiye ko “iyo ngingo ikaba itarigeze ivugwaho yaba muri ‘Draft’ ya FIFA, cyangwa yigweho muri Komisiyo y’amategeko; ndetse ikaba itaranigeze kuganirwaho muri ExCom.”

Yakomeje agira ati “Birababaje kandi binateye n’ubwoba kubona inyandiko zemejwe n’inzego z’ubuyobozi zishobora guhindurwa, gusibwa cyangwa kongerwamo bimwe ku nyungu bwite, guhimba no kwandika ibindi bintu bitarateganijwe”, aho yashimangiraga ko byakorewe mu Bunyamabanga bwa FERWAFA.

Yasabye ko amategeko yemejwe n’abagize Komisiyo y’Amategeko ari yo yohererezwa abanyamuryango, akaba ari yo akoreshwa kuri uyu wa Gatandatu.

IGIHE yamenye ko ku wa Gatanu, abagize Komite Nyobozi bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Minisetiri wa Siporo, yemerejwemo ko hakurikizwa Amategeko Shingiro yemejwe na Komite Nyobozi.

Mu mpinduka IGIHE yabonye, ugereranyije n’amategeko yari yohererejwe abanyamuryango mbere, harimo gukosora amakosa y’imyandikiye ndetse no guhindura bimwe mu ngingo zemejwe.

Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore yasubijwe mu bazaba bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ndetse na Komisiyo y’Ubuvuzi igumamo. Bivuze ko abagize uru rwego batazaba icyenda, ahubwo baziyongera bakaba 10.

Ibijyanye no guteza imbere ruhago ikinirwa ku mucanga no muri ‘salle’ [Futsal na Beach Soccer] ntibyagaruwe muri komisiyo, ahubwo bizaba amarushanwa asanzwe ashobora gutegurwa na FERWAFA.

Ni mu gihe mu bagize “Bureau Council” hakuwemo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, hagasigaramo Perezida na ba Visi Perezida babiri.

Ingingo itegerejwe cyane mu Nteko Rusange ya FERWAFA kuri uyu wa Gatandatu ni iya 32.3 ivuga ko amatora y’imyanya ya Komite Nyobozi agomba kuba hakurikijwe urutonde. Bivuze ko Perezida ari we uzajya yizanira abo bakorana.

Aya mategeko agiye guhindurwa mu gihe FERWAFA yitegura amatora mu mezi make ari imbere.

Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yagiranye inama n’abayobozi b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere na Rwanda Premier League. Yaje ikurikira izo yakoranye n’abayobora amakipe y’abagore ndetse n’abayobora amakipe y’Icyiciro cya Kabiri, mu cyumweru gishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa