Amb. Karega yagaragaje ko atorohewe no kubana na Kayumba Nyamwasa na Karegeya muri Afurika y’Epfo
Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

Ambasaderi udasanzwe w’u Rwanda mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, Vincent Karega, yagaragaje ko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya batengushye igihugu kuko bahoze ari abofisiye bakuru mu ngabo, nyuma bakagitera umugongo.
Ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda mu Ukwakira 1990, Ambasaderi Karega, yari amaze ukwezi muri Afurika y’Epfo. Icyo gihugu cyari gitangiye impinduramatwara yo gukuraho politiki ya Apartheid yahezaga abirabura ku mahirwe atandukanye.
Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya ni bamwe mu basirikare ba RPA batangije uru rugamba, rwari rushyigikiwe cyane n’Abanyarwanda benshi bari baraheze mu buhungiro mu mahanga, cyane cyane abari bacumbikiwe n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.
Ambasaderi Karega na bagenzi be babaga mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Uganda, Eswatini na Lesotho, bashinze ihuriro ryari rifite intego ihuriweho yo gushyigikira ingabo zari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Icyo gihe, yatorewe kuyobora ishami ry’iri huriro i Johannesburg.
Mu kiganiro na The New Times, Ambasaderi Karega yagize ati “Twaremye ihuriro rya FPR dukoresheje fax, telefoni n’inama. Mu 1992 na 1993 natorewe kuba Perezida w’ishami ryaryo muri Johannesburg.”
Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwarangiye muri Nyakanga 1994, Kayumba na Karegeya bahawe imirimo ikomeye mu gisirikare.
Karegeya yahunze mu 2007, Kayumba ahunga mu 2010, bajya muri Afurika y’Epfo. Bashinze ihuriro RNC (Rwanda National Congress) rifite intego yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, nk’uko bagiye babivuga inshuro nyinshi.
Mu 2011, Karega yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, igihugu cyakiriye Kayumba na Karegeya.
Yasobanuye ko aba basirikare bifatanyije n’abo mu mutwe wa FDLR bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abandi barwanya ubutegetsi.
Ati “Hari igihe cyageze bamwe muri bagenzi banjye, abantu nka Kayumba na Karegeya, batera umugongo Leta, bifatanya n’abarwanya Leta, bubaka ubufatanye na FDLR n’abandi i Burayi cyangwa Amerika. Bamwe baniyunze ku bari muri RDC muri ibyo bihe bikomeye.”
Ambasaderi Karega yasobanuye ko bitewe n’uko ari umudipolomate ushyigikiye Leta y’u Rwanda, yagize imbaraga, ntiyacibwa intege n’ibikorwa by’aba basirikare.
Ati “Nk’umudipolomate n’umukada uhamye wa FPR, ushyigikiye Leta y’u Rwanda, niyumvisemo imbaraga. Nubwo ibintu byari bikomeye, ntabwo byanciye intege.”
Uyu mudipolomate yavuze ko mu gihe yari muri Afurika y’Epfo, yari afite icyubahiro ndetse n’agaciro yatewe n’ibyo Leta y’u Rwanda yari ikomeje gukora, ashobora gusobanukirwa ikibazo nyakuri kiraje ishinga Abanyarwanda.
Ambasaderi Karega yibasiwe bikomeye ubwo Karegeya yicwaga n’abataramenyekanye i Johannesburg tariki ya 31 Ukuboza 2013. Urupfu rw’uyu musirikare kandi rwazambije umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wahoze ari mwiza kuva mu 1994.
Icyo gihe, Leta ya Afurika y’Epfo yashinjaga u Rwanda uruhare mu rupfu rwa Karegeya, rwo rugasobanuraga ko ari ikirego kidafite ishingiro cyane ko yari yaranze ko hakorwa iperereza kugira ngo ukuri kugaragare.
Yasobanuye ko mu gihe yahabwaga ijambo kugira ngo agire icyo avuga muri ibyo bihe, yavugaga ukuri nubwo hari abo kwagoraga kukumva, ati “Mu gihe nahabwaga ijambo ngo mvuge cyangwa nsobanure, navugaga ukuri nubwo ukuri kwashenguraga imitima cyangwa kugatungura abandi.”
Ambasaderi Karega yahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo kugeza mu 2019 ubwo yoherezwaga kuruhagararira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kayumba Nyamwasa yahunze u Rwanda, ajya gushinga ihuriro RNC
Urupfu rwa Patrick Karegeya rwazambije umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *