Amb Ngango yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Jordanie
Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

Ambasaderi James Ngango yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga wa Jordanie, Amb Majed Al-Qatarneh, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Jordanie.
Ni igikorwa cyabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Jordanie, ejo ku wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025.
Biteganyijwe ko Amb Al-Qatarneh na we azageza kopi za Amb Ngango ku Mwami w’Ubwami bwa Jordanie mu gihe cya vuba nkuko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri ubwo bwami.
James Ngango yagizwe Ambasaderi n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Mutarama 2024.
U Rwanda na Jordanie ni ibihugu bifitanye amasezerano arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Bifitanye kandi n’andi masezerano agamije guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.
Jordanie ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi n’ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Syria, Palestine na Israel.
Gifite ubuso bwa kilometer kare 89.342 mu gihe abaturage bacyo barenga miliyoni 11,4.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *