Ambasaderi Fitrell yagaragaje ko u Rwanda na RDC bizungukira byinshi mu masezerano y’amahoro
Yanditswe: Wednesday 21, May 2025

Ambasaderi Troy Fitrell uri mu bayobozi b’ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ubufatanye na Afurika yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizungukira byinshi mu masezerano y’amahoro biteganya kugirana mu minsi iri imbere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 20 Gicurasi 2025, Ambasaderi Fitrell yatangaje ko u Rwanda na RDC ari byo byasabye Amerika kubifasha gukemura amakimbirane bifitanye, kandi ko igihugu cyabo gishaka ko kugera ku masezerano byihuta.
Yagize ati “Ntabwo dutekereza gutegereza amezi atandatu cyangwa se umwaka. Dushaka ko haterwa intambwe yihuse. Kandi ibintu biri kugenda muri uwo murongo. Bijyana n’ibiganiro bya Nairobi, Luanda n’inshuti zacu muri Qatar.”
Uyu mudipolomate yasobanuye ko kugira ngo hatabaho kunyuranya, hari kuba ibiganiro biri kubera mu gikari, bigamije gushyira gahunda ya Washington, Qatar, Luanda na Nairobi mu murongo umwe, kugira ngo bigere ku ntego imwe y’amahoro mu karere.
Yasobanuye ko mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yaba ihagaze, ibihugu byose yagizeho ingaruka bizungukira byinshi mu bufatanye mu iterambere ry’ubukungu.
Ati “Iterambere ry’ubukungu ni ingenzi kugira ngo impande zombi zungukire byinshi muri gahunda yateguwe y’ubukungu n’amahoro. Kandi kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu bifasha mu kugera ku mutekano, bikatwereka ibyo dufite mu gihe twashoboye kurema ahantu heza.”
Ibiro ntaramakuru Reuters ku wa 19 Gicurasi byatangaje ko abadipolomate babiri n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye baganiriye n’abayobozi bo muri Amerika, babimenyesheje ko aya masezerano namara gusinywa, amabuye y’agaciro acukurwa mu burasirazuba bwa RDC, azajya atunganyirizwa mu Rwanda, ahave yoherezwa ku isoko.
RDC na yo kandi izungukira muri ubu bufatanye, kuko itazongera gucuruza amabuye y’agaciro adatunganyije, kuko yayinjirizaga amafaranga make cyane ugereranyije n’ayo yakwinjiza ibaye iyohereza yabanje gutunganywa.
Byitezwe kandi ko hazabaho ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro igenzura ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa RDC, ikanahungabanya umutekano w’Abanye-Congo babyegereye.
Ambasaderi Fitrell yagaragaje ko atari u Rwanda na RDC gusa bizungukira muri aya masezerano, ahubwo ko n’ibindi bihugu by’abaturanyi nk’u Burundi na Uganda na byo bizabigiriramo amahirwe. Ati “Akarere gakeneye amasezerano y’amahoro kandi dufite intego yo gukomereza muri icyo cyerekezo.”
Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye bwa Amerika na Afurika, Massad Boulos, tariki ya 15 Gicurasi yatangaje ko igihugu cye cyamaze gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC, kikaba cyari gitegereje kumva icyo ibihugu byombi biwuvugaho.
Byateganyijwe ko amasezerano y’amahoro azashyirwaho umukono muri Kamena 2025, ibihugu byose byahuje u Rwanda na RDC na byo nibimara kuganira kuri uyu mushinga. Ibyo ni Angola, u Bufaransa, Togo na Qatar.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *