skol

Amerika, igihugu rukumbi cyari cyarinangiye ku gukoresha inyito iboneye ya Jenoside, cyavuye ku izima

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2026

featured-image

Ku nshuro ya mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye ku izima zikoresha inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’imyaka myinshi iki gihugu cyarinangiye.

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, bugira buti “Mu gihe cya Kwibuka, twunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, tunazirikana amarorerwa ndengakamere yayiranze. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye zivuye inyuma ipfobya no gutesha agaciro Jenoside.”

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika mu Biro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bya Amerika, Nick Checker, bukomeza buvuga ko Amerika yibuka Abatutsi bagera kuri miliyoni hamwe n’Abahutu n’Abatwa n’abandi bishwe bazira kutavuga rumwe na leta yakoraga Jenoside.

Checker yavuze ko yifatanyije n’abandi mu kwibuka inzirakarengane zishwe, imiryango yabuze abayo n’umuryango mugari wasenyutswe.

Ati “Njye ubwanjye nasuye u Rwanda, mbona n’amaso yanjye ahantu Jenoside yabereye, i Nyamata n’i Ntarama, ahahoze hari za Kiliziya, aho ibihumbi by’Abatutsi biciwe bunyamaswa n’intagondwa.”

Yavuze ko yahagaze imbere ya altar zo muri izo Kiliziya, ashengurwa n’uburemere bw’ibyabaye.

Ati “Kuri altar aho igitambo gitagatifu cya misa gitangirwa, aho amaraso ya Yezu agaragarizwa nk’agakiza k’Isi, hahurijwe amaraso y’inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yavuze ko kubona altar yahindutse ahantu hamenewe amaraso ya muntu, bigaragaza itandukaniro iri hagati ya Yezu Kirisitu n’ubushobozi bwa muntu bwo gukora muntu.

Yavuze ko Jenoside itabaye ku bw’impanuka ahubwo ko yatewe n’ubushake bw’ubuyobozi bwariho. Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ubushake bw’u Rwanda mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge. Turamagana abahembera imvugo z’urwango mu guhembera amakimbirane n’inzangano aho gukoresha ijwi ryabo mu kwimakaza amahoro.”

Amerika yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka, ari n’umwanya wo gushimangira ubushake bwayo bwo kubaka Isi izira amarorerwa nka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ikintu cy’ingenzi kugira ngo bigerweho ni uguha ubutabera abarokotse Jenoside binyuze mu gukurikirana abayigizemo uruhare.”

Amerika yagaragaje ko ari kimwe mu bihugu bifatanya n’u Rwanda ndetse bikaruvuganira mu bijyanye no kuryoza abagize uruhare muri Jenoside, ibyo bakoze.

Iki gihugu cyibukije ko cyafashije byinshi birimo no gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiruweho u Rwanda (ICTR).

Iti “Binyuze mu bufatanye mu bya dipolomasi no gusangira amakuru, twafashije mu guta muri yombi, kuburanisha no guhererekanya abanyabyaha bagize uruhare muri Jenoside. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu kujyana mu nkiko abagize uruhare muri Jenoside.”

Ubwo yatangizaga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagarutse ku bantu banze kuva ku izima, bagakomeza gukoresha inyito itari yo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje umwanzuro w’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yitwa izina ryayo nyaryo, kandi uyu mwanzuro ukaba warashyigikiwe n’ibihugu byose bigize uyu muryango usibye kimwe gusa.”

Ubusanzwe iyo Amerika yajyaga kuvuga ku mvugo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yayitaga ko ari “Jenoside” gusa cyangwa se “Jenoside yo mu Rwanda” ariko ntihavugwe abayikorewe.

Mu nyandiko nyinshi za Amerika n’abayobozi bayo, ku bijyanye no kwibuka, bavugaga ko “bibuka Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi” bishwe.

Ibi ubwabyo bihabanye n’ukuri, kuko mu 1994, abahigwaga bari Abatutsi, kandi 93,7% ni bo bishwe mu gihe cy’iminsi 100. Ijanisha risigaye, ni abandi batahigwaga [batari Abatutsi] bishwe bazizwa ibitekerezo byabo nk’uko byagaragaye mu Ibarura rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2004 ari na ryo ryaje kwemeza umubare nyakuri w’abishwe muri Jenoside, ko banganaga na 1.074.071.

Ku wa 23 Mutarama 2018 ni bwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko buri tariki 7 Mata hazajya hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hahindurwa inyito yari isanzwe yavugaga ko ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda”.

Iyi nyito yari yarashyizweho n’umwanzuro wo ku wa 23 Ukuboza 2003, itangira gukoreshwa mu 2004.

U Rwanda rwagaragaje ko guhindura iyo nyito bikaba ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ bigamije kugaragaza ukuri kw’ibyabaye no kwima urwaho abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwikira inyito ya Loni.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bimwe mu bihugu by’i Burayi byanze gutora uwo mwanzuro, nubwo bitawubujije kwemezwa kuko washyigikiwe n’ibindi byinshi.

Icyo gihe Amerika yavuze ko guhindura inyito “bitagaragaza neza uburemere bwa Jenoside n’ubugizi bwa nabi bwakorewe andi moko”. Kuva icyo gihe, yakomeje mu murongo yari irimo.

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken ubwo yari i Kigali mu 2022, yabajijwe impamvu Amerika yinangiye ku gukoresha imvugo yemejwe, asubiza agira ati “Ku bijyanye no kwemera Jenoside n’amahano yakozwe, aho duhagaze harazwi [...] Tuzakomeza gukorana muri Loni hagamijwe kugera ku nyito iyo ari yo yose iboneye y’amateka ari na ko dukora ibishoboka byose kugira ngo ayo mateka atazigera asubira.”

Uruhande Amerika yari yarafashe, rwari ku Rwanda gusa

Uwahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Kelly Craft, yigeze kuvuga ko igihugu cye kitishimiye uburyo ibiganiro byaganishije ku mwanzuro wo guhitamo inyito "Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994" byakozwemo.

Icyo gihe, yavugaga ko igihugu kibona ko gukoresha iyo mvugo, igarukira gusa ku kuvuga Jenoside "yakorewe Abatutsi mu Rwanda" ari ukwirengagiza uburemere n’ingaruka iyi jenoside yagize ku yandi matsinda y’abantu.

Ibyo Amerika yari yarakoze, ntiyajyaga ibikora ku kindi gihugu, ngo wenda ibivuze kuri Israel bijyanye na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Intambara ya Kabiri y’Isi ari na yo yiciwemo Abayahudi miliyoni esheshatu, muri rusange yaguyemo abantu miliyoni 75. Ni ukuvuga ko yiciwemo abantu miliyoni 69 batari Abayahudi.

Nubwo Abayahudi ari bo bari bagenderewe mu mugambi w’Aba-Nazi wo kubarimbura, hari abandi bishwe ku mpamvu za politiki n’iz’uruhu. Abo barimo ababana bahuje igitsina, abafite ubumuga, Aba-Roma bafite inkomoko mu Majyaruguru y’u Buhinde, abo mu bwoko bw’aba-Slaves, Abahamya ba Yehova n’abanyapolitiki batavugaga rumwe n’Aba-Nazi n’abandi bazize imyemerere yabo.

Gusa nubwo aba batari Abayahudi bishwe, ntabwo babarwa nk’abazize Jenoside yakorewe Abayahudi kuko yo ubwayo isobanurwa nk’ubwicanyi bwakorewe Abayahudi bukozwe n’Aba-Nazi bashakaga kubarimbura ngo babamareho.

Aha rero ni ho benshi baheraga bibaza ukuntu igihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikomeza gukoresha imvugo yo kuyobya uburari no gupfobya iyo bigeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa