
Indege ya Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Delta Air Lines, yafashwe n’inkongi y’umuriro, ariko ku bw’amahirwe ntihagira umugenzi uhasiga ubuzima.
Iyi ndege yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari ku Kibuga cy’Indege cya Orlando mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 21 Mata 2025.
Bivugwa ko ikibatsi cy’umuriro cyibasiye iyi ndege cyatangiriye muri moteri yayo, ariko hahita hatangira ibikorwa byo kuyizimya no gutabara abagenzi bari bayirimo.
Iyi ndege yahiye ubwo yageragezaga guhaguruka yerekeza ku kibuga cy’indege cya Hartsfield-Jackson Atlanta. Yari irimo abagenzi 282.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *