
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwiga ku mushinga wo kongera ibihano by’ubukungu byafatiwe u Burusiya, mu rwego rwo guhatira icyo gihugu kwemera guhagarika intambara gihanganyemo na Ukraine.
Amakuru avuga ko ibihano bishya by’ubukungu bizaba bikakaye cyane, bikazibasira ibigo bikora mu bijyanye n’ingufu, cyane cyane ibicuruza gaz na peteroli ku isoko mpuzamahanga, birimo n’ikigo cya Leta kizwi nka Gazprom.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko banki nyinshi zirimo n’izari zarahawe umwihariko ntizishyirirweho ibihano by’ubukungu, nazo zizagirwaho ingaruka.
Amakuru avuga ko ibi bihano bishingiye ku buryo Perezida wa Amerika Donald Trump yarakajwe cyane n’imyitwarire y’u Burusiya, avuga ko busa nk’uburimo kugenda biguru ntege mu mugambi we wo gushaka uburyo yabwumvikanisha na Ukraine.
Trump aherutse kuvuga ko u Burusiya busa nk’ubumukinisha, kuko butubahiriza ibyo buganira na Amerika, ndetse yanavuze ko umugambi wa Perezida wabwo, Vladimir Putin, wari ukwigarurira Ukraine yose, icyakora ngo ntiyabashije kubigeraho.
Bivugwa ko mu gihe u Burusiya bwakomeza kwinangira, Amerika izabufatira ibihano bikakaye kurushaho, kugeza igihe buzemera ibiganiro biganisha ku mahoro.
U Burusiya buherutse gutangaza agahenge k’iminsi itatu mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 ishize Intambara ya Kabiri y’Isi irangiye, gusa ibi byatewe utwatsi na Ukraine, ivuga ko hakenewe agahenge k’iminsi 30.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *