Amerika n’u Bushinwa byiyemeje kugabanya imisoro yari yahanitswe
Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

Binyuze mu masezerano yo kugabanya imisoro bagiranye ku wa 12 Gicurasi 2025, ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, byiyemeje kugabanya imisoro biheruka gutumbagiza mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’impande zombi.
Kuva Donald Trump yarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47, tariki 20 Mutarama 2025, yahise atangiza intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa, kuko muri Gashyantare yatangiye kuzamura umusoro w’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa, awugeza ku gipimo cya 245% muri Mata.
U Bushinwa na bwo ntibwigeze burebera kuko bwahise bugerera Trump mu kebo yabugereyemo, maze bufata umwanzuro w’uko ibicuruzwa biva muri Amerika, bizamurirwa umusoro ukagezwa ku gipimo cya 145%, bunandikira Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu (WTO), buwusaba kwinjira muri icyo kibazo ugatanga ubutabera.
Iki gihugu kandi cyashyize ibigo 11 by’ubucuruzi by’Abanyamerika ku rutonde rw’ibitizewe, bitewe n’uko bishinjwa kugirana ubufatanye mu bya gisirikare na Leta ya Taiwan.
U Bushinwa bwanashyize ibigo 16 by’Abanyamerika, ku rutonde rw’ibizajya bihozwaho ijisho mu gihe byohereza ibicuruzwa i Beijing.
Ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, nibwo i Geneva mu Busuwisi hahuriye abayobozi ku mpande zombi, aho Amerika yari ihagarariwe na Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, hamwe na Jamieson Greer uhagarariye Amerika mu rwego rw’ubucuruzi, baganiriye na Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bushinwa, He Lifeng, bakumvikana ko impande zombi zoroshya iyi misoro mu gihe cy’iminsi 90.
Impande zombi zagaragaje ko iyi misoro yari yarorohejwe mbere, iyo Amerika yashyizeho isubizwa ku 145%, iyo u Bushinwa nabwo bukayisubiza ku 125%.
Impande zombi zemeranyije kugabanya uyu musoro ho 115% mu minsi 90, mu gihe zikomeje ibiganiro bigamije kunoza ubuhahirane.
Bivuze ko muri iyi minsi, ibicuruzwa biva mu Bushinwa bizajya bicibwa umusoro wa 30%, ibiva muri Amerika bicibwe 10%.
Perezida Trump aheruka kuvuga ko afite icyizere cy’uko umubano n’u Bushinwa ku bucuruzi uzagenda neza, kandi ko imisoro yashyizweho izagabanuka cyane, ariko ntigere kuri zeru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *