skol
fortebet

Ange Kagame yageneye ubutumwa Mukansanga Salima wanditse amateka mu gikombe cya Afurika

Yanditswe: Wednesday 19, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo kuri uyu wa Kabiri, aho yayoboye uwo mu Itsinda B wahuje Guinée na Zimbabwe.

Sponsored Ad

VIDEO: ANGE KAGAME ATUNGURA MUKANSANGA SALIMA

Mukansanga w’imyaka 33 yaherukaga kandi gukora amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wagaragaye ku mukino wa CAN y’Abagabo ubwo Guinée yatsindaga Malawi igitego 1-0 tariki ya 10 Mutarama 2022. Icyo gihe yari umusifuzi wa kane nk’uko byagenze ubwo Malawi yatsindaga Zimbabwe ibitego 2-1 ku wa Gatanu.

Uyu mukino urangiye Mukansanga yaje guha ikiganiro umunyamakuru Uwimana Clarisse wa B&B FM Umwezi uri muri Cameroon, ahishura amarangamutima ye nyuma yo gukora amateka ku mugabane wa Afurika.

Muri iki kiganiro, Umunyamakuru yasabye Mukansanga kugira ubutumwa agenera Abanyarwanda Ati" Sali, kora mu ndiba y’umutima wawe maze ugenere ubutumwa Abanyarwanda"

Salima mu marangamutima menshi yamusubije ati" ndumva nta nicyo navuga kirenze kubashimira, biranandenze (Ahita afatwa n’amarangamutima Ararira)"

Yongeyeho ati" Ndashimira buri munyarwanda wese na buri wese wambaye hafi"

Salima yakoze amateka

Iyi videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yaje no komekwa ku rukuta rw’Ikinyamakuru cya the New times, ni naho Ange Kagame umukobwa wa Nyakubahwa perezida Paul Kagame yaje kuyitangaho igitekerezo maze akomera amashyi Mukansanga Salima,ndetse anakangurira abakobwa bato n’Abagore kumufatiraho ikitegererezo. Ati" Mbega ibihe byiza kuri we (Avuga Salima) ndetse no ku bakobwa bato n’abagore bari kumureba. Ishyuke Salima." Ahita ashyiraho Emoji zimukomera amashyi.

Si Ange Kagame wamushimiye gusa, ahubwo n’ibinyamakuru mpuzamahanga, byamugarutseho cyane ndetse binashima uko yitwaye kuri uyu mukino we wa mbere yakoreyeho amateka.

Mu Rwanda, ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru FERWAFA naryo ryagaragaje akanyamuneza ryatewe na Mukansanga ndetse banamushimira umuhati n’umurava yabishyizemo kuva yatangira uyu mwuga w’ubusifuzi kugeza ubwo yakoraga amateka ku mugoroba washize.Icyakora Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo mu Rwanda, yo ntacyo iramutangazaho kugeza ubu.

REBA BIMWE MUBITANGAZAMAKURU BIKOMEYE BYANDITSE KURI SALIMA













Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa