APR FC itsinze Amagaju FC ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere
Yanditswe: Saturday 10, May 2025

Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe ya APR FC yatsindiye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde.
Ni umukino APR FC yagiye gukina isabwa gutsinda ikaba ifashe umwanya wa mbere mu gihe Rayon Sports yari iwufite itari yakina.Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara ntiyarindiriye ko iminota 15 yuzura, kuko ku wa 12 yahise afungura amazamu n’umutwe ku mupira mwiza wari uzamuwe na Ruboneka Jean Bosco bamaze kugirana ubwumvane mu kibuga, kiba igitego cya cyenda kuri uyu Rutahizamu nyamara yaraje mu mikino yo kwishyura ya shampiyona muri Mutarama 2025.
Iminota 15 yakurikiyeho na yo yaranzwe no kwiganza kw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mikinire ndetse ibonamo igitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert, icyakora abasifuzi Nizeyimana Is’haq n’umwungiriza we Ndayisaba Saïdi banzura hari habayeho kurarira.
Igice cya mbere kigana ku musozo, ikipe ya Amagaju FC yagerageje kurema uburyo bw’ibitego binyuze muri Kapiteni Massudi Narcisse, Twizerimana Innocent na Rachid Mapoli, gusa Ruboneka, Lamine Bah na Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ bari hagati mu kibuga cya APR bakazibira imipira yose itaragera ku Murundi, Ndayishimiye Edouard wari uyoboye ubusatirizi, ibyatumye igice cya mbere kirangira APR FC iyoboje igitego 1-0.
Ikipe ya Amagaju FC yinjiye mu gice cya kabiri ifite imbaraga zisumbuyeho hamwe n’umutoza wayo Niyongabo Amars wari umaze gihindura uburyo bwo gushaka ibitego banyuze mu mpande mbere yo kugeza umupira mu rubuga rw’amahina, gusa hakomeza kugaragaza icyuho cya rutahizamu Useni Ciza Seraphin ufite ibitego 11 gusa utari mu gihugu kubera gushaka ibyangombwa bimwerekeza mu igeragezwa i Burayi.
Ku munota wa 58, APR FC yari yakomeje gukomanga yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe n’Umunya-Ouganda, Denis Omedi kuri penaliti yabonyetse ubwo Mugisha Gilbert yateraga umupira mu izamu maze myugariro Hakizimana Ipti-Hadji akawukozaho intoki, mbere y’uko Denis Omedi atsinda igitego cye cya gatandatu muri iyi shampiyona.
Ndayishimiye Edouard nk’uko yari yabigenje mu mukino ubanza mu Karere ka Huye, ku munota wa 85, yagomboreye iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe igitego kimwe, gusa nyuma y’iminota umunani yonyine Mugiraneza Froduard wari winjiye mu kibuga asimbuye, ahita atsindira APR FC igitego cya gatatu.
Igitego cya Ndayishimiye Edouard nta cyo cyafashije Ikipe ya Amagaju FC kuko umusifuzi Nizeyimana Is’haka yahushye mu ifirimbi bwa nyuma APR FC igifite intsinzi y’ibitego 3-1, yuzuza amanota 58 ku mwanya wa mbere mu gihe Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 56 itegereje gukina umukino wayo na Police FC kuri iki Cyumweru kuva saa Moya z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Musanze FC iwayo yaguye miswi na Gasogi United igitego 1-1, Mukura VS&L iwayo ihanganyiriza na Bugesera FC igitego 1-1, mu gihe Marines FC nyuma y’igihe kirekire yongeye kubona amanota atatu y’ingenzi itsindiye Vision FC kuri Stade Umuganda ibitego 2-1.
Kuri ubu urugamba rwo kuguma mu Cyiciro cya Mbere rurareba cyane Vision FC ya nyuma n’amanota 20, Muhazi United ya 15 n’amanota 27, Amagaju FC ya 14 n’amanota 29, Marines FC ifite 30 ku mwanya wa 13, mu gihe Musanze FC na Bugesera FC ziri ku myanya ya 12 na 11 nk’uko zikurikiranye zinganya amanota 31.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *