Australia: Minisitiri w’Intebe Anthony Albanese yakoze ibyananiranye mu myaka 21 ishize
Yanditswe: Sunday 04, May 2025

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yatsinze amatora yabaye ku wa 3 Gicurasi 2025, aba uwa mbere utsindiye manda ya kabiri yikurikiranya kuva mu myaka 21 ishize.
Peter Dutton wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi wari unahanganye na Anthony Albanese muri aya matora yatsinzwe, ahita anatakaza umwanya wa Perezida w’Inteko.
Dutton yavuze ko yahamagaye Anthony Albanese amushimira ko yatsinze amatora.
Ati “Ntabwo twakoze ibihagije mu bihe byo kwiyamamaza. Ibyabaye muri iri joro ni uko byagombaga kumera ariko byose ni uruhare rwanjye.”
France24 yanditse ko ishyaka ry’Abakozi (Labor Party) rikomokamo Anthony Albanese ari ryo ryatsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Albanese yasezeranyije abaturage guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisazura, gukemura ikibazo cy’amacumbi gihangayikishije benshi no gushora amafaranga menshi mu rwego rw’ubuvuzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *