Bimwe mu byatunguye Cardinal Kambanda n’abandi bitabiriye itorwa rya Papa Léon XIV
Yanditswe: Saturday 10, May 2025

Antoine Cardinal Kambanda wabaye umunyarwanda wa mbere watoye Papa, yatangaje ko itorwa ya Papa Léon XIV, ryatunguranye anamugaragaza nk’umushumba utanga icyizere.
Cardinal Kambanda ni umwe mu ba-cardinal 133 batoye Papa, ndetse ku munsi wa kabiri w’itora, basoza icyo gikorwa bamaze guhitamo uzayobora Kiliziya Gatolika.
We n’abandi bari bitabiriye icyo gikorwa, basobanura ko batunguwe ariko bakavuga ko itora ryagenze neza, bigaragaza ugushaka kw’Imana.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The NewTimes, gusa amagambo ye ntabwo atandukanye cyane n’ay’abandi ba Cardinal bitabiriye itora.
Kambanda yasobanuye ko Conclave yagenze neza, kandi ko itamaze igihe kinini. Ati “Ku munsi wa kabiri twari twabonye Papa. Yari inshuro yanjye ya mbere nitabira Conclave, kandi ni njye munyarwanda wa mbere wari witabiriye icyo gikorwa.”
Yakomeje avuga ko muri uyu mwiherero wagejeje ku itorwa rya Papa, yabonye imbaraga z’amasengesho, abayoboke ba Kiliziya Gatolika barenga miliyari 1,4 bo ku Isi hose n’amasengesho y’abatari abayoboke ba Kiliziya.
Ati “Imbaraga z’amasengesho y’abantu bakeneye ko Kiliziya Gatolika ibona umushumba, umuyobozi mu Isi ifite ibibazo by’imiyoborere, bijyanye n’amakimbirane atari ngombwa n’intambara ziriho uyu munsi, mu gihe abantu bose ari abavandimwe bakwiriye kubana mu mahoro.”
“Ntewe ishema n’abakirisitu bo mu Rwanda by’umwihariko hamwe n’abakirisitu bo ku Isi hose.”
Robert Francis Prevost, watorewe kuba Papa, ni we Munyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatolika. Yari amaze igihe gito abaye Cardinal kuko yamugizwe mu 2023 na Papa Francis. Igihe cye kinini yakimaze mu ivugabutumwa muri Peru ndetse afite ubwenegihugu bwa Peru.
Kambanda yavuze ko Roho Mutagatifu ariwe wayoboye iri tora, ati “Itora rya Papa Leo XVI ryatunguye benshi, bigaragaza ko ari Roho Mutagatifu wamuhisemo bitandukanye n’ibyo abantu bavugaga.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *