Bite by’urusaku rw’amasasu rwumvikanye ku ngoro ya Perezida Maréchal Déby?
Yanditswe: Thursday 09, Jan 2025
Abantu 19 biciwe muri Tchad mu ijoro ryacyeye, ubwo ingabo z’iki gihugu zarimo zihangana n’abitwaje intwaro bageragezaga kwinjira mu ngoro ya Perezida, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno i Ndjamena.
Abishwe nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya gihugu yabitangaje, barimo 18 muri 24 mu bari bagabye igitero ku ngoro ya Perezida ndetse n’umwe mu bagize inzego z’umutekano za Tchad.
Minisitiri Abderaman Koulamallah usanzwe ari n’umuvugizi wa Guverinoma yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Mu bagabye igitero hapfuye 18 abandi batandatu barakomereka, hanyuma ku ruhande rwacu twapfushije umuntu umwe, hakomereka batatu barimo uwakomeretse bikomeye.”
Nyuma y’urusaku rw’amasasu rwumvikanye i Ndjamena, Koulamallah yagaragaye mu mashusho akikijwe n’abasirikare, anafite imbunda ku mukandara we.
Muri ayo mashusho yumvikana avuga ko “ibintu byose biri mu biganza…umugambi wo guhungabanya igihugu waburijwemo.”
Igitero cyagabwe ku ngoro ya Perezida wa Tchad cyahuriranye n’uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi ari kugirira muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.
Mbere yo kurasana uyu mukuru wa Dipolomasi y’u Bushinwa yari yahuye na Perezida Idriss Déby Itno n’abandi bayobozi bakuru muri Tchad.
Koulamallah yavuze ko ubwo habaga kurasana, Déby yari mu ngoro ye.
Umwe mu bakora mu nzego z’umutekano za Tchad yabwiye AFP ko inyeshyamba za Boko Haram ari zo zagabye kiriya gitero, gusa Koulamallah yavuze ko bishoboka ko atari zo ko ahubwo abateye ari abagizi ba nabi bari basinze.
Undi mu bagize inzego z’umutekano wavuganye na Reuters we yavuze ko ibyabaye bisa n’igitero cy’iterabwoba.
Ati: “Abantu bari mu modoka eshatu bateye ibigo bya gisirikare bikikije ibiro by’Umukuru w’Igihugu, gusa igisirikare cyabishe.”
Abatuye i Ndjamena baganiriye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga babibwiye ko bumvise urusaku rwinshi rw’amasasu.
Iki gitero cyabaye mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo muri Tchad habe amatora rusange Leta y’iki gihugu ivuga ko azashyira iherezo ku butegetsi bwa gisirikare.
Icyakora abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu bakomeje gusaba ababashyigikiye kutazayitabira, bijyanye no kuba bafite impungenge z’uko azabamo ubujura bw’amajwi ndetse no kubogamira ku bakandida batanzwe na Perezida.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *