Bujumbura: Abantu 3 biciwe umunsi umwe n’abantu bataramenyekana
Yanditswe: Monday 11, Feb 2019
Kuwa Gatandatu taliki ya 09 Gashyantare 2019,abashinzwe umutekano mu Burundi bavumbuye imirambo itatu y’abantu bishwe barimo n’umunya Sudani wasanzwe yiciwe mu nzu yakodeshaga.
Aba bantu 3 bishwe barimo Umunya Sudani witwa Sworo Patrick Samuel, w’imyaka 35 y’amavuko Gondo wari umukozi w’Umuryango IOM (The International Organization for Migration), wiciwe mu cyumba yari acumbitsemo mu gace kitwa Kinanira ya 3,mu mujyi wa bukumbura ku munsi w’ejo.
Ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza ku cyaba cyishe uyu munyamahanga nyuma yo kuvumbura umurambo we,uhita ujyanwa mu bitaro byitwa Kira kugira ngo ukorerwe Autopsy.
Undi muntu wishwe n’indaya y’imyaka 24,yiciwe mu nzu yayo ndetse abashinzwe umutekano bamusanze aryamye ku buriri,muri Zone ya Buterere.
Uretse aba bombi,abashinzwe umutekano mu Burundi babonye umurambo w’umugabo waciwe umutwe mu gace ka Carama muri Zone ya Kinama.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *