Byinshi wamenya ku mateka ya José Mujica wabaye perezida wa mbere ukennye cyane ku isi
Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

Amateka y’umuntu agenda yibukwa cyane bitewe n’ibyo umuntu yakoze byatangaje benshi, ibyamuranze byaba byiza cyangwa bibi bigatangaza amahanga yose. Ubu reka tugaruke ku mukuru w’Igihugu cya Uruguay, José Mujica Albelto Cordano wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2015.
José Albelto Cordano Mujica yavutse ku wa 20 Gicurasi 1935 i Montevideo, muri Uruguay, akaba yitabye Imana ku wa 13 Gicurasi 2025 afite imyaka 90.
Mujica afatwa nka perezida wa mbere w’umukene ku isi yose, bitewe no kuba yarabaga mu buzima bwo kwIcisha bugufi cyane, bitewe no kuba 90% by’umushahara yahembwaga nka perezida w’igihugu buri kwezi ungana na $ 12.000 yarawugeneraga imiryango ifasha abatishoboye ndetse no guteza imbere imishinga ikizamuka.
José Mujica akimara gutorerwa kuba perezida yanze kuguma mu ngoro ya Perezida cyangwa gukoresha serivisi z’abakozi bayo. Ndetse uburinzi bwe bwari bugizwe n’abantu babiri (Guards) n’itsinda ry’imbwa ze eshatu (yise Manuela) , akaba yaragendaga mu modoka itangaje mu zihendutse cyane.
Ibyaranze amateka ya José Mujica
Uburinzi bw’uyu mukuru w’igihugu bwari bugizwe n’abantu babiri (Guards) n’itsinda ry’imbwa ze eshatu (yise Manuela) yagendaga mu modoka itangaje mu zihendutse cyane.
José Mujica yari umunyapolitiki, umuyobozi w’impinduramatwara ndetse akaba n’umuhinzi mu gihugu cya Uruguay.
Mu mwaka wa 1966, yinjiye mu mutwe mushya wa MLN-Tupamaros, umutwe w’impinduramatwara witwaje intwaro watewe inkunga na Revolution yo muri Cuba. Nyuma y’imyaka itatu, agerageza kwigarurira umujyi wa Pando, ayoboye itsinda ry’inyeshyamba za MLN.
Mu 1970, José Mujica yarashwe n’abapolisi inshuro esheshatu mu kabari ka Montevideo agerageza kubacika, ariko arokotse mu buryo bwiswe ubw’igitangaza. Umwaka wakurikiyeho yongeye gufatwa ariko abasha gutoroka bidatinze. Mujica, hamwe n’abandi bantu 100, batorotse gereza ya Punta Carretas bacukura umwobo bawucamo baragenda.
Nyuma y’ukwezi kumwe amaze gutoroka, Mujica yongeye gufatwa ashyirwa mu buroko. Yongeye gutoroka gusa nanone yongera gufatwa mu 1972. Nyuma yo gufatwa mu 1972, yamaze imyaka 13 afungiye muri gereza yafatwaga nk’indiri y’ibyaha, muri icyo gihe.
Mu 1985, hamwe n’abandi bagororwa babarirwa mu bihumbi, José Mujica yavuye muri gereza hashingiwe ku itegeko ry’imbabazi.
José Mujica yazamutse mu ntera maze atorerwa kuba Depite mu matora rusange yo mu 1994. Mu 1999, yagizwe umusenateri, hanyuma mu mwaka wa 2005, yagizwe Minisitiri w’ubworozi, ubuhinzi n’uburobyi, abigizwe na Perezida Tabaré Vázquez. Yakomeje kuba Minisitiri kugeza abaminisitiri bahindutse mu mwaka wa 2008.
Muri 2008, ’Broad Front’ yatorewe kuba perezida wiri shyaka, yyuma yo gutsinda uwahoze ari Perezida waryo Luis Lacalle Herrera
2009 Mujica yiyamamarije kubaperezida wa Uruguay, aza no gutsinda amatora ndetse arahirira uba perezida w’iki gihugu ku wa 1 Werurwe 2010.
Akimara gutorerwa kuba Perezida, yahise yihutira gukemura amakimbirane yari amaze igihe kinini hagati ya Uruguay na Arijantine. Uburyo bw’ubwiyunge kuri Guverinoma ya Arijantine n’imibanire myiza y’abantu ndetse na perezida José Mujica na mugenzi we wa Arijantine, Cristina Kirchner, byagaragaye ko ari ibintu by’ingenzi mu gukemura amakimbirane.
José Mujica yagizwe Perezida w’umuryango w’ubucuruzi wa Mercosur umwaka umwe muri 2011 ndetse anaba Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Amerika y’Epfo kuva mu 2014 kugeza mu 2015 ariho yavuye ku butegetsi nka Perezida.
José Mujica yanze ko itegeko Nshinga rihinduka ngo yiyamamarize manda ya kabiri ya Perezida, ibyafashije Tabaré Vázquez gusubira ku mwanya wa Perezida mu matora yo mu 2014. Manda ya Perezida wa José Mujica yarangiye ku ya 1 Werurwe 2015.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *