Cardinal Ambongo mu 10 bahabwa amahirwe yo gutorwamo Papa mushya
Yanditswe: Saturday 03, May 2025

Umushumba wa Diyosezi ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cardinal Flidorin Ambongo ari muri ba Karidinali 10 bahabwa amahirwe yo kuvamo Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Ku wa 7 Gicurasi ni bwo hazatorwa Papa mushya wa 267 ugomba gusimbura Papa Francis witabye Imana mu kwezi gushize.
Mu bahabwa amahirwe harimo Ambongo ushobora kuba Umushumba wa mbere Kiliziya Gatolika igize nyuma y’imyaka irenga 1,500 ishize.
Usibye Ambongo, abandi bahabwa amahirwe barimo Cardinal Matteo Zuppi usanzwe ari Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Bologne mu Butaliyani, akanaba Perezida w’Inama y’abepiskopi bo muri kiriya gihugu.
Barimo kandi Luis Antonio Tagle ukomoka muri Philippines, Pietro Parolin wo mu Butaliyani usanzwe ari umunyamabanga wa Vatican n’Umufaransa Jean-Marc Aveline usanzwe ari umushumba wa Diyosezi ya Marseille.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *