Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zatanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri basaga 500
Yanditswe: Friday 23, May 2025

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-7) ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUSCA, muri Repubulika ya Centrafrique zatanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri barenga 500 bo mu Ishuri rya Dounia riherereye mu Burasirazuba bwa Centrafrique.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda itangaza ko ibi biri muri gahunda zo guteza imbere uburezi no kongerera ubushobozi urubyiruko muri ako gace.
Col Simon Rocky Nyagasaza, Umuyobozi w’Ibitaro by’u Rwanda Level 2+ muri MINUSCA, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyigikira intego z’urubyiruko ndetse no gukuza amahirwe yabo kugira ngo bazabe abayobozi b’ejo hazaza b’igihugu.
Col Nyagasaza yasabye urubyiruko gukomeza kwita ku masomo yabo kugira ngo ruzashobore kugera ku ntego zarwo.
René Maradounguo, Umuyobozi wa Yandumo II, yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) ku nkunga zahaye abanyeshuri.
Yasabye Ingabo z’u Rwanda ubundi bufasha mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, n’isuku anashimangira ko abaturage biyemeje gukomeza umubano bafitanye n’ingabo z’u Rwanda kugira ngo barusheho gushyigikira amahoro n’umutekano bamaze kugeraho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *