Dore bimwe mu byaranze abapapa 5 bayoboye kiliziya kuva 1978 kugeza kuri papa mushya watowe
Yanditswe: Friday 09, May 2025

Tugiye kugaruka kuri bimwe mu byaranze aba papa 5 bayoboye Kiliiziya kuva mu mwaka 1978 kugeza kuri papa mushya watowe ndetse n’umwihariko wa buri wese.
Aba bapapa 5 tugiye kuba twagarukaho bose babaye abashumba ba Kiliziya nyuma y’inama nkuru ya Kiliziya yabereye I Vatikani bwa kabiri izwi nka Vatikani ya kabiri. Yatumijwe na papa Yohani wa 23 aranayitangiza ariko iza gusozwa na papa Pawulo wa VI. Iyo nama yafatiwe imyanzuro myinshi ireba ubuzima bwa Kiliziya ndetse abapapa bakurikiyeho bagiye bagerageza kuyishyira mu bikorwa.
Abo ba papa harimo,
1. Papa Yohani Pawulo I wahimbwe izina rya Papa w’inseko nziza
Amazina ye ni Albino Luciani, akaba yarakomokaga mu gihugu cya Argentine. Yagizwe papa wa 263 mu 1978 afata izina rya papa Yohani Pawulo wa I, akaba ari papa wa mbere wari ufashe izina ry’ubupapa rigizwe n’amazina 2, akaba yari yabanjirijwe na papa Pawulo wa VI ndetse na papa Yohani wa 23. Yari umupapa wari ukunzwe cyane n’abantu ndetse baza no kumwita izina rya Papa w’inseko nziza.
Papa Yohani Pawulo wa I niwe mupapa wa mbere wamaze igihe gito ku buyobozi bwa Kiliziya ku isi kuva mu 1605, bitewe nuko yamaze iminsi 33 gusa ari papa agahita yitaba Imana azize indwara y’umutima ku wa 28 Nzeri 1978.
Nubwo uyu mupapa yamaze igihe gito ku buyobozi bwa Kiliziya, yasize akoze ibintu byinshi bitandukanye:
Ubusanzwe igihugu cy’u Rwanda ndetse nicy’u Burundi byagiraga intumwa ya Papa imwe. Ku wa 31 Kanama 1978 yashyizeho intumwa ya papa yihariye mu gihugu cy’u Burundi, bityo atandukanya ibiro bya Papa mu Rwanda no mu Burundi.
Papa Pawulo wa I kandi yakoze igitangaza cyo gukiza umwana w’umukobwa w’imyaka 11 wo mu gihugu cya Argentine, wari indwara y’igicuri ku buryo bukomeye yari yaranze gukina. Akaba yarashyizwe mu rwego rw’abahire bijyana nicyo gitangaza yakoze kuri uwo mwana w’umukobwa.
Munsi mike papa Yohani Pawulo yamaze ari papa kandi yahagaze ku cyemezo cya Kiliziya cyo kudashyigikira gukuramo inda ndetse no kuboneza urubyaro.
Papa Yohani Pawulo wa I yashyizwe mu rwego rw’abahire muri 2022 akaba ariyo intambwe ya nyuma mbere yo kugirwa umutagatifu.
2.Papa Yohani pawulo wa II akaba ariwe papa rukumbi wageze mu Rwanda
Amazina ye ni Karol Józef Wojtyla, yavukiye muri Pologne/Poland 18/05/ 1920
Yatorewe kuba papa wa 264 mu 1978 afite imyaka 58.
Mu ntangiriro z’imirimo ye i Vatican ntiyakururaga imbaga y’abantu cyane bitewe n’uko ari we mu papa wambere utari Umutaliyani wari utowe mu myaka 450 yari ishize
Mu 1946 yagizwe umupadiri, byarihuse kuko mu 1964 yagizwe arkepiskopi wa Krakow, hashize imyaka itatu agirwa umukaridinali, hashize imyaka 11 agirwa Papa.
Papa Yohani Pawulo wa II yahinduye imikorere y’abapapa, bari bazwiho kuba abantu bavaga i Vatican gacye gashoboka atangiza ingendo zidasanzwe za Papa ndetse agatsimbarara ku kwegera cyane abantu.
Ibi byari binamukozeho kuko mu 1981 yabaye nk’usohoka mu modoka ye ku rubuga rwa St Pierre i Vatican araswa n’Umunyaturkiya arakomereka bikomeye. Amaze gukira yasuye Mehmet Ali Agca wamurashe ndetse aranamubabarira.
Tariki 07/09/1990 yasuye u Rwanda avuye i Bujumbura. Abanza i Kabgayi (Gitarama) aho yatanze ubusaseridoti ahitwa i Mbare ubu ni mu murenge wa Shyogwe.
Tariki 08 yakiriwe mu mujyi wa Kigali agirana ihuriro n’urubyiruko ndetse tariki ya 09/09/1990 asoma misa I Nyandungu. Papa Yohani pawulo wa II kandi yatuye u Rwanda Kristu umwami.
Yohani Pawulo II igihugu cya mbere cya Afurika yagezemo ni DR Congo (Zaire icyo gihe) ni mu 1980, icyo gihe yasuye kandi Congo Brazza, Kenya, Ghana, Burkina Faso (Haute Volta icyo gihe) na Côte d’Ivoire
Ku gihe cy’ubupapa bwe habaye impinduka mu isi - harimo no kwaduka kw’icyorezo Sida.
Ku gihe cye kandi yarebwaga no kwiyongera kw’ibibazo byo gusambanya abana bivugwa mu bategetsi ba kiliziya.
Byinshi muri ibi birego byarapfukiranwe, Yohani Pawulo II anengwa ko atakoze ibihagije mu guhana abo byahamye
Papa Yohani Pawulo wa II yitabye Imana muri mata 2005.
3.Papa Benedict wa XVI papa wa mbere weguye
Ubusanzwe amazina ababyeyi be bamwise ni Joseph Ratzinger. Yavukiye muri Diyoseze ya Passau (mu Budage), ku itariki 16 Mata 1927 (ku wa Gatandatu Mutagatifu), ari nawo munsi yabatirijweho.
Joseph Ratzinger yambitswe ikamba ry’umushumba wa Kiliziya Gatolika wa 265, yitwa Benedict wa XVI ku itariki 19 Mata 2005, asimbuye Papa Yohani Paul wa II witabye Imana ku itariki 2 Mata.
Ku wa 11 Gashyantare 2013, Benedict wa XVI yatangaje ko yeguye ku bushumba bwa Kiliziya Gatolika, abivuga muri aya magambo: “Nyuma yo gusuzuma imitekerereze yanjye imbere y’Imana, mfashe uyu mwanzuro; kubera izabukuru ngezemo ntabwo ngifite intege zihagije zo gusohoza inshingano zanjye uko bikwiye.”
kwegura kwe kwatunguranye cyane, dore ko ari we Papa wa mbere wabikoze mu myaka 600 yari ishize
Papa Benedict wa XVI yapfuye ku wa 31 Ukuboza 2022 ku myaka 95.
4. Papa Francis washyinguwe ahantu yihitiyemo
Papa Francis amazina ye ni Jeorge Bergoglio. Yavukiye mu murwa mukuru wa Argentine, Buenos-Aires, tariki 17 Ukuboza 1936.
Yatorewe kuba Papa muri 2013 ubwo Papa Benedict wa XVI yari amaze kwegura ku mirimo yo uba papa. yaranzwe no kwiyoroshya no kwicisha bugufi byagaragariye ahanini ko yanze gutura mu nzu n’ubundi zibamo abantu bo ku rwego rwe, nyamara we agahitamo kwibera mu zisanzwe cyane.
Papa Francis wakunze kuvugwaho kugira ubwiyoroshye n’urukundo, yasize akoze byinshi birimo kunga, gusura ibihugu bitandukanye kandi atitaye ko ari ibirimo abayoboke b’idini rya Gatolika gusa, ahubwo agasura abantu bose kuko yavuga ko abantu bose ari bamwe kandi bose bafite umugambi umwe wo kugera mu gihugu cy’isezerano.
Umwihariko wa Papa Francis n’u Rwanda.
Nyuma ya Papa Yohani Pawulo wa II wagiranye amateka n’u Rwanda yo kuba ariwe papa wa mbere warukandagiyemo, Papa Francis nawe yagiranye narwo amateka yihariye.
Papa Francis mu mwaka wa 2017 yahuye na perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bagirana ibiganiro byasize Papa asabiye Kiliza y’u Rwanda imbabazi z’uko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, bityo atuma u Rwanda rwiyunga na Kiliziya.
Mu bashumba ba Madiyosezi agize u Rwanda uko ari icyenda[9] abagera ku 8 bose bashyizweho Papa Francis.
Andi mateka akomeye ya Papa Francis ku Rwanda ni uko yatorereye Antoine Kambanda Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali kuba umukalidinali wa mbere u Rwanda rwagize mu mwaka irenga 120 ivanjiri igeze mu Rwanda.
Papa Francis yitabye Imana ari ku wa mbere wa Pasika ku wa 21 mata 2025 afite imyaka 90, ashyingurwa ku wa 26 mata 2025.
5. Papa Leon wa XIV [Papa mushya]
Nyuma y’urupfu rwa papa Francis ku wa 21 mata 2025, inama y’abakalidinali 133 yateraniye mu nzu ya Sistine I Vatikani, Kuva tariki ya 07 Gicurasi 2025 batangira umwiherero uzwi ku izina rya Conclave wo gutoreramo papa mushya. Kuri uwo munsi itora ryarangiye papa atabonetse byerekanwa n’umwotsi w’umukarara.
Ku wa 08 Gicurasi 2025 nibwo umwotsi w’umweru wazamutse nk’ikimenyetso cy’uko papa mushya yamaze kuboneka. Nyuma y’umwanya muto uwo mwotsi uzamutse nibwo hatangajwe ko papa mushya ari uwitwa Karidinali Robert Francis Prevost, akaba yahisemo gukoresha izina rya Papa Leo wa XIV.
Papa Leo XIV yavutse ku wa 14 Nzeri 1955 avukira Chicago Illinois muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri 2015 aza guhabwa ubwenegihugu bwa Peru. Yahawe ubupadiri muri 1982, aba umushumba wa Diyosezi Chiclayo muri Peru 2015 kugeza 2023 ,yagizwe Kalidinali ku wa 30 Nzeri 2023 amugizwe na papa Francis.
Impamvu yo kwitwa Papa Leo XIV
Izina Leo rifite amateka akomeye muri Kiliziya Gtolika bitewe na papa Leo XIII wabaye Papa mu 1878-1903, akaba yaramenyekanye cyane kubera inyandiko ye Rerum Novarum, yavugaga ku burenganzira bw’abakozi n’ubutabera mu bukungu.
Guhitamo iri zina bishobora kugaragaraza ubushake bwa Papa mushya bwo gukomeza umurage w’ubutabera n’ubwiyunge mu bihe by’ihindagurika rikomeye ku isi.
Ubutumwa bwa mbere papa Leo wa XIV yabwiye abakiristu ni butumwa bw’amahoro,ubumwe, n’ishimwe, asaba abakiristu gukomeza urugendo rwabo mu kwizera.
Kuri ubu papa Leo wa XIV niwe muyobozi wa 267 wa Kiliziya Gatolika.
Papa Yohani Pawulo wa II
Papa Benedict wa XVI
Papa Francis
Papa Leo wa XIV
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *