Dusubire muri 2011 umunsi Perezida Kagame atanga amasomo muri Kaminuza ya Havard University.
Yanditswe: Monday 03, Mar 2025

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bazwiho ubuhanga bw’indashyikirwa mu bikorwa byabo byose, nta kintu na kimwe Perezida Kagame akora kitarimo ubuhanga ndetse n’ubushishozi buhagije. Mu mbwirwaruhame ze , ibisubizo atanga aganira n’itangazamakuru , ibyo yandika ku mbuga nkoranyambaga ze , ndetse n’ibikorwa bye byose muri rusange biba byuje ubwenge. Muriyi nkuru munyemerere dufungure indi paji dusubirane mu mwaka w’i 2011 mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za America Umunsi Perezida Kagame atanga (...)
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bazwiho ubuhanga bw’indashyikirwa mu bikorwa byabo byose, nta kintu na kimwe Perezida Kagame akora kitarimo ubuhanga ndetse n’ubushishozi buhagije. Mu mbwirwaruhame ze , ibisubizo atanga aganira n’itangazamakuru , ibyo yandika ku mbuga nkoranyambaga ze , ndetse n’ibikorwa bye byose muri rusange biba byuje ubwenge. Muriyi nkuru munyemerere dufungure indi paji dusubirane mu mwaka w’i 2011 mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za America Umunsi Perezida Kagame atanga amasomo muri Kaminuza ya Havard University.
Hari kuwa kabiri Taliki ya 23 Gashyantare umwaka w’i 2011, mu Mujyi wa Boston mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika. umukuru w’igihugu Paul Kagame akaba yarahaye amasomo abanyeshuri bigaga mu ishami ry’ubucuruzi ryiyi Kaminuza ya "Havard Business School" mwiri shami hakaba harimo abanyeshuri 80, Perezida Kagame hamwe naba banyeshuri biganye ku ihurizo ryagarukaga ku iterambere ry’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetsse barebera hamwe n’uburyo igihugu cyabashije kwigobotora ibibazo by’ingutu byari bihari.
Aba banyeshuri nyuma yiri hurizo bakaba baratanze ibitecyerezo byabo kucyo u Rwanda ndetse na banyarwanda bakoresha bagakomeza kwihuta mu iterambere Bimwe muri ibyo bitecyerezo batanze harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, gushyigikira abikorera ndetse no kongera ibikorwa remezo. Nyuma yibyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabahaye isomo ribagaragariza iterambere u Rwanda rwari rugezeho ndetse n’inzira itoroshye igihugu cyanyuzemo kugirango cyigobotore ibibazo byatewe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aba banyeshuli bishimiye cyane umwanya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabahaye ndetse bamusezeranyako bazasura u Rwanda bakibera abahamya bibyo u Rwanda rwagezeho.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *