
Ubushinjacyaha bwasabye ko Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta ukurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha ibiyobyabwenge n’ivangura, ahanishwa igifungo cy’imyaka icyenda.
Urubanza mu mizi rwaburanishijwe kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, Fatakumavuta yunganiwe na Me Fatikaramu na Me Bayisabe Irene.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bumukurikiranyeho ibyaha bitanu ari byo gutukana mu ruhame, gukoresha ibiyobyabwenge, ivangura, gukangisha gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye mu 2023 na 2024 yifashishije umuyoboro wa YouTube n’imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.
Bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye mu 2023 Fatakumavuta yakoze ibiganiro bisebya umuhanzi The Ben avuga ko arira nk’umwana wabuze ibere, ko atazi kwambara, ko atazi kuririmba ndetse ko ubukwe bwe buzabamo akavuyo.
Bwagaragaje kandi ko Fatakumavuta yavuze ko The Ben natamuha amafaranga ngo amusabe imbabazi azamuzimya.
Ku ivangura, bwavuze ko amagambo y’ivangura yayakoresheje ku muhanzi witwa Bahati, aho yavuze ko yashatse umugore mubi w’umu-diaspora, ushaje kandi ukennye.
Bwavuze ko Fatakumavuta kandi ngo yakoze ikiganiro gisebya Ngabo Medard (Meddy), avuga ko Meddy yanze kwemera ko yabanye n’umugore we mbere y’uko bashyingiranwa.
Ku bijyanye no gutangaza amakuru y’ibihuha bwagaragaje ko ibimenyetso bishingiye ku mvugo za The Ben wagaragaje ko Fatakumavuta yagiye atangaza amakuru y’ibihuha birimo kuba yaravuze ko The Ben yabuze inkwano yo gukwa umugeni.
Icyaha cyo gutukana mu ruhame, The Ben yavuze ko Sengabo yakoze ikiganiro kimusebya ko yiriza nk’uruhinja akaba ari na Papa w’amarira
Mu gihe icyo gukangisha gusebanya hari imvugo za The Ben wagaragaje ko Fatakumavuta yagiye amukangisha kumusebya ngo amuhe amafaranga.
Ku bijyanye no kunywa ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko RFI yakoze isuzuma igasanga mu mubiri wa Fatakumavuta harimo ingano ya 298.
Fatakumavuta yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko ibiganiro yakoze bishingiye ku busesenguzi ariko Ubushinjacyaha buvuga ko ubusesenguzi budatanga uburenganzira bwo gukora ibyaha.
Yagize ati “Ibyaha bandega ndabihakana, kuko umurimo nkora ni ubusesenguzi kandi bwemewe n’amategeko y’itangazamakuru mu Rwanda.”
Kuri raporo y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Fatakumavuta yavuze ko atayemera kuko iyo raporo ngo atayizi, atigeze akorerwa isuzuma, asaba ko yakorerwa isuzuma.
Yavuze ko yagiye asaba ko yakorerwa isuzuma ry’uko akoresha ibiyobyabwenge akiri mu Bushinjacyaha, ku iburanisha ry’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse yemeza ko n’ubu agifite ubwo bushake.
Fatakumavuta yahakanye konti ziri mu mazina ye zakoreshejwe mu gusebanya, avuga ko atari ize, ngo kuko mu myaka 15 amaze mu itangazamakuru atigeze arangwa n’imyitwarire mibi.
Yavuze ko abamureze birengagije amategeko y’itangazamakuru kuko ateganya ko iyo hakozwe inkuru itari yo umuntu afite uburenganzira bwo kuyikosoza, gusaba ko isibwa byananirana hakitabazwa Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kandi ko iyo bikorwa atari kuba agifunzwe.
Me Fatikaramu yagaragaje ko ikirego cya The Ben cyari cyatanzwe n’umunyamategeko we ku wa 29 Gicurasi 2023, Fatakumavuta atabwa muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024.
Yavuze ko Fatakumavuta atigeze apimwa ibiyobyabwenge na cyane ko atigeze asinya kuri raporo ya RFI.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko raporo ya RFI ari nta makemwa na cyane ko yakozwe n’abaganga batatu b’inzobere kandi barahiriye gukoresha ukuri.
Yavuze ko iryo suzumwa ryakozwe ku wa 21 Ukwakira 2024 kandi ridakwiye gushidikanywaho.
Me Fatikaramu yavuze ko ibyaha uwo yunganira akurikiranyweho, ikirego cyatanzwe n’umuntu umwe ariko Ubushinjacyaha bushimangira ko bushobora gukora iperereza bubyibwirije kuko butarebera ikorwa ry’ibyaha.
Ku bijyanye n’ivangura yavuze ko adashobora kurikora kuko azi ibibi byaryo, ari Umunyarwanda kandi watojwe ku buryo azi neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ibyaha bigize impurirane mbonezabyaha bityo ko yabihamwa n’Urukiko.
Bwasabye ko yahanishwa igifungo cy’imyaka icyenda.
Mu bisanzwe, impurirane mbonezabyaha, bivuze ko haba habayeho ibikorwa byinshi bikabyara ibyaha byinshi; icyo gihe iyo umucamanza atanga igihano ateranya igihano cya buri cyaha bikabyara imyaka umuntu ari bufungwe.
Gusa ariko igiteranyo cy’ibihano ntikigomba kurenza inshuro ebyiri z’urwego ntarengwa rw’imyaka y’icyaha kinini umuntu yahabwa.
Fatakumavuta we yasabye ko yahabwa ubutabera kuko yari atunze umuryango kandi afite uburwayi bwa Diabetes.
Me Bayisabe Irene yavuze ko ibyaha bine birebana n’itangazamakuru bitakakirwa.
Nyuma y’impaka z’urudaca, iburanisha ryapfundikiwe urubanza rukazasomwa ku wa 6 Kamena 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *