skol
fortebet

Gasabo: KTN Rwanda igiye guha ibibanza abantu 450 mu bufatanye na Letshego Rwanda

Yanditswe: Friday 25, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

KTN Rwanda ni Sosiyete igurisha ubutaka n’ibibanza mu Rwanda no muri Tanzania imaze imyaka 11 ikora muburyo bwemewe n’amategeko’’ Hagenimana Philemon Umuyobozi mukuru wa KTN Rwanda avuga ko iyi Sosiyete igurisha ibibanza cyangwa ubutaka bufite icyangombwa cyacyo kandi hatanarimo amakimbirane mu muryango kumwe umuryango uba ufite ubutaka bamwe bashaka kugurisha abandi batabishaka, Hagenenimana Philemon avuga ko bene ibyo bibanza babyirinda kugirango bene byo babanze babikemure nk’umuryango (...)

Sponsored Ad

KTN Rwanda ni Sosiyete igurisha ubutaka n’ibibanza mu Rwanda no muri Tanzania imaze imyaka 11 ikora muburyo bwemewe n’amategeko’’

Hagenimana Philemon Umuyobozi mukuru wa KTN Rwanda avuga ko iyi Sosiyete igurisha ibibanza cyangwa ubutaka bufite icyangombwa cyacyo kandi hatanarimo amakimbirane mu muryango kumwe umuryango uba ufite ubutaka bamwe bashaka kugurisha abandi batabishaka, Hagenenimana Philemon avuga ko bene ibyo bibanza babyirinda kugirango bene byo babanze babikemure nk’umuryango iyo bikemutse nibwo babafasha kubigurisha.

Muri gahunda yo KTN Rwanda yihaye yo kuzamura imibereho y’umuturage no kumuha aho ahengeka umusaya ,kuri uyu wa Kane mu Karere Ka Gasabo mu murenge wa Rusororo mu Kagali Ka Rugende mu mudugudu wa Ruhanga ubwo hatangizwaga igikorwa cya KTN Rwanda ifatanijemo n’ikigo cy’imari iciriritse kitwa Letshego Rwanda muri gahunda KTN yihaye yo gufasha abantu babona ibibanza cyangwa ubutaka bashyiramo ibikorwa byabo.

Hagenimana Philemon uyobora KTN Rwanda yavuze ko iyi Sosiyete igurisha ubutaka mu Rwanda yatangije igikorwa cyo gutuza abantu 450 k’ubutaka bufite hegitari 25 Murenge wa Rusororo uyu muyobozi yavuze ko iki gikorwa cyo gufasha abantu kubona ibibanza KTN Rwanda igihuriyemo n’ikigo cy’imari iciriritse kitwa Letshego Rwanda. Aho iki kigo kizajya gifasha abaturage kubona inguzayo yo kugura ikibanza noneyo icyo kibanza kikaba aricyo kiba ingwate ya Letshego’’.

Hagenimana Philemon yavuze ko ikibanza kimwe kigura Miliyoni 4,5Frw kiri kuri M 15 kuri M 20 kandi kiri mukiciro cya R 1, Hagenimana yavuze ko ushaka kugura icyo kibanza we atanga Miliyoni 2,5Frw gusa izindi Miliyoni 2Frw akazitangirwa na Letshego akazajya yishyura macyemacye icyo kibanza kikaba aricyo kiba ingwate ya Letshego, uyu muyobozi yavuze ko iyo washimye ikibanza ukabasha kubona Miliyoni 2,5Frw Letshego mugihe cy’icyumweru kimwe gusa ihita igutangira izindi Miliyoni 2Frw zibura kugirango uhabwe ikibanza’’.

Hagenimana Philemon yavuze ko uyu munshingo wo kugirisha ibibanza n’ubutaka mumyaka 11 KTN Rwanda imaze ikora ntakibazo kiravuka kuko umuguzi n’ugurisha bagirana amasezerano y’ubugure kandi ikibanza cyangwa ubutaka bikaba bifite ibyangombwa byuzuye.

Hagenimana Philemon yavuze ko iyi gahunda yo kuba umuhuza w’ugura n’ugurisha ibibanza cyangwa ubutaka byagabanije barusahurira munduru bagurishaga ubutaka cyangwa ibibanza bitaribyabo bikarangira uwaguze ariwe ubuhombeyemo kuko akenshi bene ubwo butaka cyangwa ibibanza bigurishwa mubwiru’’.

Naho Ndahimana Gilbert Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Letshego Rwanda yavuze ko bamaze kubona abantu benshi babagana bashaka inguzanyo zo kugura ibibanza byamuritswe kuko babagaragarije nka Letshego Rwanda ko by’ibura bafite ½ cyayo ikibanza kigura Ndahimana yavuze ko abamaze kubagana bose bafite.

Miliyoni 2,5Frw yavuze ko nibamara kuzuza ibisabwa byose bijyanye no kwaka inguzanyo Dosiye yose yuzuye mumizi 7 bahita bahabwa inguzanyo batse Uyu muyobozi yavuze ko uwase inguzanyo bitewe n’ubwumvikane bw’impande zombie yungukira Letshego Rwanda hagati ya 18% na 30% bitewe n’uko ibiganiro byagenze kumpande zombi naho ku kibazo cy’ababura ubwishyu n’inyungu za Banki bikagera kurwego rwo guterezwa cyamunara cy’uwatse inguzanyo, yavuze ko muri Letshego Rwanda nta cyamunara izaba kubazaka inguzanyo bashaka kugura ibibanza kuko umuntu yaka inguzanyo ashaka gutera imbere mubyo akora umunsi kuwundi no kwiteza imbere muri rusange’’.

Nsabimana Desire uyobora umurenge wa Rusororo yashimiye KTN Rwanda kuba yarahisemo kuzana umushinga wo kugurisha ibibanza abantu mu murenge abereye umuyobozi, ati ndashimira n’abaturage bemeye gahunda zo kunoza imiturire bakemera ko KTN Rwanda ibabera umuranga mu kubona abaguzi babagurira ibibanza byabyo.

KTN Rwanda niyo yashyize imihanda mumasambu y’abaturage kugirango ubutaka bugire agaciro .

KTN Rwanda ikorera mumujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera Hagenimama Philemon avuga ko kugirango ashinge iyi Sosiyete nta byamirenge yashoye ko we icyo yashoye gusa ari ubwenge bwo kwereka umuturage uburyo ubutaka bwe bufite agaciro ubundi aho mbere hazaga abantu bakamugurira ubutaka kugiciriro gito.

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022
JEAN PAUL NKUNDINEZA

Ibitekerezo

  • Mwakoze kutuzanira Aya makuru aje yari akenewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa