
Brigadier Général Mamadi Doumbouya uyobora Guinée-Conakry ari mu Rwanda kuva ku wa 1 Gicurasi 2025 mu ruzinduko rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.
Ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yageraga mu Rwanda, yakiriwe n’umuryango w’Abanya-Guinée mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali.
Muri ibi birori, aba baturage bari bari bafite ubutumwa bwanditse ku mipira no ku byapa, bumugaragariza ko bashyigikiye uburyo akomeje kuyobora igihugu cyabo.
Ambasade ya Guinée mu Rwanda yagize iti “Perezida wa Repubulika ya Guinée, Nyakubahwa Mamadi Doumbouya, yakiranywe urugwiro n’Abanya-Guinée baba mu Rwanda ubwo yari mu ruzinduko. Byari ibihe by’amarangamutima n’ishema kuri uyu muryango!”
Gen Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu. Muri Mutarama uwo mwaka, na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.
U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi.
Ubwo aya masezerano yasinywaga mu Ukwakira 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibihugu byombi bizayungukiramo.
Minisitiri Nduhungirehe yatanze urugero ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, asobanura ko u Rwanda rwakwigira byinshi kuri Guinée na yo ikarwigiraho mu guhanga udushya no guteza imbere urwego rw’imiyoborere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *