skol
fortebet

Gen Julio dos Santos yaganiriye n’uyoboye abasirikare b’u Rwanda muri Cabo Delgado

Yanditswe: Saturday 10, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Gen Julio dos Santos Jane yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado azishimira akazi zikora.

Sponsored Ad

Mu gihe gito gishize igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko abasirikare batatu baguye mu gico batezwe n’ibyihebe, abandi batandatu barakomereka.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, umuyobozi w’abasirikare bari muri Cabo Delgado, Maj Gen Emmy K Ruvusha yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Julio dos Santos Jane.

Ibiganiro byabo byabereye ahitwa Mueda, mu ntara ya Cabo Delgado.

Baganiriye ingamba nshya zo gufatanya mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.

Gen Julio dos Santos Jane yashimye akazi abasirikare b’u Rwanda bari muri Mozambique bakora mu kugarura amahoro muri kiriya gice cy’amajyaruguru y’igihugu.

Ku itariki 03 Gicurasi 2025 ibyihebe byo muri “Islamic State” bikorera mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru ya Mozambique byagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda zari mu kazi ahitwa Katupa.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyo byihebe baguye mu gico batezwe, abandi batandatu barakomereka.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko ku ruhande rw’umwanzi, benshi bahasize ubuzima.

Ingabo z’u Rwanda, ziri muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021 aho umutwe w’abasirikare kabuhariwe mu guhangana n’ibitero ugizwe n’abasirikare 1000 n’abapolisi bagiye guhangana n’ibyihebe byari byarayogoje iriya ntara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa