
Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi, Bwiza Emerance uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe, yagaragaje ko yatunguwe n’umutekano n’isuku yasanze mu Mujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu ugenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.
Mu butumwa yasangije abakunzi be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bwiza yavuze ko yagezeyo nyuma yo kuva i Rubavu, aho abantu bari kumwe bamubwiraga uburyo Goma yahindutse. Mu mashusho yasohoye, agaragara atembera mu mujyi, yerekana isuku n’ituze ryihariye.
Yagize ati: “Icyantunguye ni uko nasanze ari ahantu hatekanye kandi hari isuku nyinshi.” Yakomeje avuga ko mbere yumvaga bavuga ko Goma huzuye ubujura n’umwanda, ariko yasanzwe yarahindutse mu buryo bugaragara.
Abatuye Goma na bo bavuga ko kuva AFC/M23 yafata uyu mujyi, ubuzima bwahindutse, abaturage bakaba babasha gukora imirimo yabo mu mutekano, ndetse hakaba hiyongereye n’abahasura baturutse impande zitandukanye.
Ibi Bwiza yabitangaje mu gihe hakomeje kwibazwa ku ruhare rw’imitwe yitwaje intwaro mu guhindura isura y’uturere two mu Burasirazuba bwa RDC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *