Google yakuyeho amahame yakumiraga gukoresha porogaramu zayo za ‘AI’ mu bikorwa bya gisirikare
Yanditswe: Thursday 06, Feb 2025

Google yakoze impinduka zikomeye ku mahame yayo agenga imikoreshereze ya porogaramu zayo z’ubwenge bw’ubukorano [artificial intelligence - AI], aho yakuyeho iryakumiraga kuzikoresha mu kubaka intwaro no kwifashishwa mu bikorwa byo kugenzura abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Mu 2018, Google yari yashyizeho amahame agenga ikoreshwa rya AI nyuma yo kuvugwa mu mikoranire n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiraga uruhare mu mushinga wa Minisiteri y’Ingabo wakoreshaga iri koranabuhanga mu gusesengura amakuru no kumenya amerekezo nyayo yo kugabamo ibitero mu ntambara.
Amahame mashya yatangajwe na Google, ashyira imbere guhanga ibishya no kubaka imikoranire, akavuga ko “Demokarasi ari zo zigomba kuyobora iterambere rya AI, bigakorwa hubahirijwe indangagaciro zirimo ukwishyira ukizana, uburinganire, no kubaha uburenganzira bwa muntu.”
Margaret Mitchell wahoze ari umwe mu bagize itsinda rishyinzwe kugenzura imyubakire n’imikoreshereze ya ‘AI’ muri Google, yabwiye Bloomberg ko gukuraho ihame ryasabaga kwirinda gukoresha AI mu bikorwa byagira ingaruka mbi ku kiremwamuntu, bisobanuye ko iki kigo kigiye kujya gikora “ikoranabuhanga ryica abantu mu buryo buziguye.”
Nk’uko byatangajwe na The Washington Post, Google imaze igihe ikorana n’igisirikare cya Israel kuva mu ntangiriro z’intambara na Hamas, aho yo na Amazon bimaranira gutanga serivisi za AI zifashishwa n’ingabo za IDF.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko nyuma y’igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, ishami rya Google rishinzwe ububiko bw’amakuru [cloud division] ryafashije ingabo za Israel gukoresha AI mu gusubiza igitero cyari cyayigabweho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *