Gucyura ingabo za SADC ziri i Goma bizarangirana na Gicurasi 2025
Yanditswe: Sunday 04, May 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yatangaje ko kuba barahisemo gukura ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishingiye ku kuba amahoro yaratangiye kugaruka mu karere, ndetse ngo bizarangirana na Gicurasi 2025.
Ingabo za SADC zageze muri RDC mu Ukubonza 2023 zigiye gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bubuza uburenganzira Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri RDC, kugeza bishwe cyangwa bagahunga.
Izi ngabo zagezeyo zirarwana ariko nyuma y’umwaka, by’umwihariko muri Mutarama 2025 M23 yazigoteye zose muri Sake na Goma mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka.
Icyajyanye ingabo za SAMIDRC muri Congo nticyavuzweho rumwe kuko hari abashinje ibihugu byabohereje kujya gushakayo amabuye y’agaciro. Ku wa 13 Werurwe 2025 abakuru b’ibihugu bigize SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bwabo
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 4 Gicurasi 2025, Gen Maphwanya yavuze ko ingabo za SAMIDRC zizava i Goma n’ibikoresho byazo bizanyura ku butaka bw’u Rwanda bigere muri Tanzania.
Ati “Iyo gahunda yatangiye ku wa 29 Mata 2025, aho twatangiriye ku modoka 13 nk’itsinda ry’ibanze ryarimo abantu 57 ubu bamaze kugera mu gace ingabo zose zizahurizwamo, bategurira abandi ngo na bo baze.”
Yavuze ko icyiciro kindi cy’abasirikare n’ibikoresho gishobora kugenda ku wa 4 Gicurasi 2025, ariko ibikorwa byo kuvana ingabo mu Burasirazuba bwa RDC bikazarangirana na Gicurasi 2025.
Intwaro za Afurika y’Epfo zizatwarwa binyuze mu nzira y’amazi ariko abasirikare bo bakazagenda n’indege, mu gihe abo muri Tanzania bo bazahita berekeza mu bigo bya gisirikare babarizwagamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *