skol

Guhatana n’Umunye-Congo mu matora ya OIF, ibyo yagezeho na coups d’état: Mushikiwabo yavuze byinshi

Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026

featured-image

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ashobora guca agahigo k’Umunya-Sénégal Abdou Diouf ko kuyobora Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) manda eshatu, nyuma y’aho muri Mutarama 2026 Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko izongera gutanga kandidatire ye.

Icyizere cy’intsinzi kuri Mushikiwabo gishingira ku kuba ibihugu byinshi byo muri OIF byarashimye umusaruro w’ibikorwa bye kuva yatangira kuba Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango mu 2018, bikanamwisabira kongera guhatanira uyu mwanya mu Ugushyingo 2025.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyicaye. Yemeje ko izatanga umukandida uzahatana na Mushikiwabo, ubu iri gushaka ibihugu by’inshuti byazamushyigikira. Nyuma y’ibi, byose bizasobanukira mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya OIF izabera mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge mu Ugushyingo 2026.

Mu gihe habura amezi icyenda ngo habeho amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Jeune Afrique yaganiriye na Mushikiwabo kuri byinshi birimo icyemezo cyo guhatanira manda ya gatatu, ibikorwa bye muri uyu muryango na gahunda yawo yagutse.

Jeune Afrique: Kubera iki ushaka guhatanira manda ya gatatu?

Louise Mushikiwabo: Ni ukubera ko mbishaka kandi nkunda ibyo nkora. Ntekereza ko ngifite umusanzu mwinshi wo gutanga. Manda yanjye yari iy’impinduka n’imiyoborere y’imbere mu muryango, gusa yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, ariko byadufashije gushyira ku murongo umuryango. Iya kabiri yibandaga ku ngaruka z’impinduka mu bijyanye no kwegereza inzego abaturage no gusuzuma ibikorwa bya OIF. Kuki ntashaka manda ya gatatu kugira ngo nagure ibikorwa n’imishinga bindi ku mutima?

Ibindi bihugu byashyigikiye icyifuzo cyawe cyo kuguma ku buyobozi?

Namaze igihe kirekire nshidikanya ariko uko ibihe byahaga ibindi ni ko nagize icyifuzo cyo gukomeza ubutumwa bwo kuyobora OIF. Ukunshyigikira kwagaragajwe n’abakuru b’ibihugu byinshi mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2025 kwanyemeje ko atari igitekerezo kibi. Ni uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera gutanga kandidatire yanjye.

Ibihugu byo mu Burengerazuba nk’u Bufaransa na Canada bibibona bite?

Mpisemo kutavuga amazina y’ibihugu ariko ibyinshi muri OIF biranshyigikiye, byaba ibikize n’ibiri mu nzira y’amajyambere. Birumvikana ko byakwisubiraho ariko icy’ingenzi cyane ku muryango wacu ni uko ku nshuro ya mbere mu mateka ya OIF, hazabaho ihatana rya nyaryo, rishingiye ku bumenyi bwa buri mukandida no ku bisabwa bisobanutse neza.

Mufite ubwoba ko bimwe mu bihugu nka RDC n’u Burundi bizarwanya kandidatire yanyu?

Buri matora agira abayarwanya, ndetse hari abayakoresha nk’amahirwe yo kugera ku nyungu zabo za politike. Birumvikana iyi kandidatire ntivugwaho rumwe muri RDC, kandi ibyo ntibyatunguranye. Uku kuyirwanya nari nakubonye, ariko ni bimwe mu bigize umukino.

Mu 2022, watowe ku majwi yose. Kuri iyi nshuro ntibizagorana?

Nta binteye ubwoba.

Amakuru dufite ni uko Kinshasa iri kwitegura gutanga umukandida wayo…

Ni byiza. Ibihugu bizabasha kwihitiramo. Mubireke bizatore! Mu by’ukuri ntekereza ko guhatana ari byiza kuri OIF, bizana impinduka mu muryango wacu, ni byiza. Njye nta gihunga mfite kuri iyi kandidatire ndetse n’aya matora.

Wasobanura ute umubano wawe na Leta ya RDC?

Si ibanga. Kuba Umunyarwandakazi ayoboye umuryango nka OIF ntibishimisha Leta ya RDC. Birababaje. Félix Tshisekedi ni umwe mu bakuru b’ibihugu ba mbere nasuye ubwo nageraga muri OIF. Nyuma twahuriye kenshi i Paris, Addis Abeba, Washington…none ntagishaka ko duhura.

None ntukijya i Kinshasa, nubwo ari umurwa ukoresha cyane Igifaransa…

Kubera ko Kinshasa itantumira. Abanye-Congo baramutse bantumiye, najyayo. Nzi uburyo RDC ari ingenzi ku muryango wacu. Mu by’ukuri ni kimwe mu bihugu bya mbere bigenerwa ibikorwa bya OIF, mu bijyanye n’ingengo y’imari ku burezi, umuco, amahoro no guteza imbere abagore.

Mu ntangiriro za 2020, umuryango Fondation Panzi wa Denis Mukwege washyizwe mu mushinga ‘La Francophonie avec Elles’. Mfata RDC nk’umunyamuryango w’ingenzi ukwiye umwanya we wose mu muryango. Rero niba ibihugu bizana ku rwego mpuzamahanga ibibazo bifitanye, ntaho twagera.

Mu 2025 habaye amatora menshi nk’ayo muri Caméroun. Uhagaze hehe kuri aya matora?

Haba muri Caméroun n’ahandi, ibikorwa byacu bya politiki, aho dusabwe kubikora, ni ugushyigikira amatora. Ntidukwiye kumva ko imiryango mpuzamahanga yakemura ibibazo bya politiki biri muri buri gihugu. Ibikorwa byacu ntibibamo kwivanga cyangwa gushyigikira uruhande ruhanganye n’urundi.

Ariko hari ubwo musohora amatangazo yamagana coups d’état…

Cyane rwose ariko iteka biba byubahiriza amahame n’amasezerano agenga umuryango wacu. Ibi byose bimaze imyaka myinshi bisuzumwa, kubera ubwiyongere bwa coups d’état, twari dukeneye gusuzuma ibiri kuba bifite aho bihurira n’amahame tugenderaho, kugira ngo turebe urwego twafashamo ibi bihugu gusubira mu murongo mwiza. Ni ko byagenze muri Gabon na Guinée byasabye ubwo bufasha.

Umubano n’ibihugu byo mu ihuriro rya Sahel (AES) uracyahagaze nabi?

Ibi bihugu bitatu byavuye muri OIF kandi kuva mu ntangiriro, navuze ko bigifunguriwe imiryango y’uyu muryango. Nizeye ko iki kibazo kitazagumaho, ariko buri gihugu cyemerewe kwinjira no kuba umunyamuryango. Ayo ni amahitamo ashingiye ku bwigenge.

Ese hari ibiganiro biri kuba?

Ubu ntabyo. Tugomba kureka ibihugu bikifatira icyemezo. Ubwo tuzumva ko igihe gikwiye, tuzagerageza kongera kubijyamo. Ni ikibazo kimbabaza. Ndagira ngo mbibutse ko Niger iri mu banyamuryango bashinze uyu muryango, kandi ko amahame y’ingenzi ya politiki yacu yemerejwe i Bamako muri Mali.

Kuva waza mu 2018, washatse kongerera imbaraga uruhare wa OIF mu rwego rwa dipolomasi no gushaka uko yagira agaciro kurushaho. Ibyo wabisobanura ute?

OIF yakora ibirenze ibyo ikora uyu munsi. Nshingiye ku byo nabonye kuri uyu muryango muri manda ebyiri, navuga ko mu rwego rwa politiki, inyongeraciro yacu ishingiye kuri dipolomasi yo kwizerana. Itabanje gusakuza, OIF yakirwa neza n’ibihugu binyamuryango n’indi miryango nka yo. Ntidufite gahunda iremereye nk’indi miryango. Ntidutanga amasomo, ibidasanzwe muri iki gihe. Ubushobozi bwa OIF bwo guteza imbere ibikorwa runaka bugomba gukoreshwa cyane, bukabyazwa umusaruro kurushaho.

Iki ni ikijyanye n’urwego rw’ubukungu, cyari kimwe mu byo mwashyize imbere?

Gahunda y’ubukungu ya Francophonie irahari kandi irakenewe cyane. Abakora mu nzego z’ubukungu bose, cyane cyane ibigo bito n’iby’imari iciriritse, bumva batekanye kubera ubufasha bwacu. Gahunda y’ibikorwa byacu by’ubukungu n’ubucuruzi igenda neza cyane, kandi Djibouti izakira inama y’ubukungu mu mpera z’uyu mwaka. Izi si ingendo z’ubucuruzi ziri aho gusa. Intego yazo ni ugusinya amasezerano nk’uko byagenze mbere. Iryo ni ryo hame tugenderaho.

Muri iyi manda ya kabiri, washyize mu bikorwa amavugurura washakaga kugira ngo ukomeze ubwigenge bwa OIF mu by’imari?

Imwe mu ntambwe zikomeye umuryango wacu wateye ni ukongera umusanzu w’ibihugu, kuko wari umaze imyaka 13 udahinduka. Bimwe nka Vietnam, Misiri, u Rwanda cyangwa Djibouti byakubye inshuro zirenga ebyiri umusanzu wabyo. Ndagira ngo nshimangire ko byabikoze ku bushake. Ku bwanjye, ni ikimenyetso cyo guha agaciro OIF n’umumaro ifite. Iteka hari abadakora neza, ariko icyo nzi ni uko uyu munsi ibirarane ari bike ugereranyije n’uko byari bimeze ubwo nazaga.

Twanashoboye kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa, nubwo idahagije ku buryo yakwifashishwa mu bikorwa byose nifuza. Mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri yabereye i Kigali, nahawe uburenganzira bwo gushaka amafaranga hanze y’umuryango. Ibi ntibyari bisanzwe muri OIF.

Azava mu rwego rw’abikorera?

Yego, mu bigo binini no muri banki z’iterambere. Hagati muri Werurwe, tuzagirana na BAD amasezerano yo gutera inkunga gahunda zo gutanga amahugurwa y’ikoranabuhanga. Gahunda yacu ya D-Clic izava ku rubyiruko 20.000, rugere ku 100.000. Ntibyari gushoboka ku ngengo y’imari yacu.

Gukorana n’ibigo by’abikorera bikomeye nka TotalEnergies, ntibizatuma OIF igenzurwa cyane?

Uko imiryango ikorana n’ibigo by’abikorera, haba hagomba gushyirwaho umurongo ntarengwa. Twakiriye inkunga ya Total kuri gahunda zacu zo gushyigikira abagore hadashyizweho amabwiriza. Birumvikana tugomba kwitonda, tukareba ko hatabamo amakimbirane ashingiye ku nyungu. Ariko ku bwanjye, ni intambwe ikomeye kuri OIF, idakwiye kwishingikiriza gusa ingengo y’imari itangwa n’ibihugu.

Ese OIF iracyakurura abantu mu gihe iri kugana ku gutakaza bimwe mu biyiranga?

Ikibazo cyo kujya mu yindi miryango mu gihe ukiri muri Francophonie biragoye kugikemura. Mu myaka myinshi, OIF yaragutse binyuze mu mahuriro ya politiki ari hagati y’ibihugu binyamuryango n’ibisaba kuba ibinyamuryango. Simbirwanya ariko ibishingirwaho mu kubyemeza birimo ururimi, bikwiye gusuzumwa. Ni yo mpamvu nasabye ko bihagarara ubwo nazaga.

Ni izihe mpinduka zabaye mu mubano wanyu na Canada nyuma y’aho Mark Carney abaye Minisitiri w’Intebe?

Nyuma y’ibihe byari bigoye, ubu byararangiye. Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada yasabye ku mugaragaro ko inama y’ubutaha yazabera mu gihugu cye. Tuzageza ubu busabe ku banyamuryango ariko ntekereza ko nyuma y’ibyiciro bitandukanye byabereye muri Afurika, i Burayi na Aziya, byaba ari byiza ko OIF yajya muri Amerika y’Amajyaruguru.

Louise Mushikiwabo yafashe icyemezo cyo guhatanira manda ya gatatu ku buyobozi bwa OIF nyuma yo kubisabwa n’ibihugu byinshi bigize uyu muryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa