skol
fortebet

Gusezerana na Michael mu mategeko nabifashe nka Aniveriseli! Akayezu nyuma yo gufatwa asambanywa nundi mugabo

Yanditswe: Tuesday 14, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Muhima Michael uzwi nka Mike,wo mu murenge wa Jabana mu kagari ka Bweranvura,umudugudu wa Rugogwe mu karere ka Gasabo, mu gitondo cyo kuri uyu wambere yafatiye mu rugo rwe Umugabo witwa Simeon amusanze mu cyumba cye aryamanye n’Umugore we Akayezu Odette bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’Amategeko.

Sponsored Ad

REBA HANO VIDEO UBWO MICHAEL YAFATAGA UMUGORE WE ASAMBANA

Ubwo yari yagiye i Gisenyi mukazi, Michael yaje gutaha ageze i Kigali ahamagaye umugore we amubwira ko ageze i Kigali agiye kugera mu rugo.Uyu mugore yamubwiye ko niba ashaka amahoro atataha kuko urugo rwabo atari lodge, umugabo yahise atekereza ko uyu mugore yasomye agacupa ndetse ko aramutse agiye murugo bashobora kugirana amakimbirane.

Muhima Michael wafashe umugore we asambana
Yubahiije ikifuzo cy’umugore we maze ashaka aho ajya gucumbika, mu rukerera Michael yazindukiye iwe maze ahagera saa kumi n’imwe zirengaho iminota 10.

Ageze muri saloon ahasanga inkweto z’umugabo zitari ize.Yahise ajya mu cyumba cy’abashyitsi ngo arebe niba zaba ari iz’umushyitsi.Ahageze asanga nta muntu urimo. atekereza ko wenda zaba ari abana bazizanye.

Yahise ajya mu cyumba cye ngo akuremo imyenda anitunganye dore ko bwari bumaze gucya,ahageze asanga urugi rurafunze, akomanze yumva ijwi ry’Umugabo mu cyumba cye riramwikirije.Yahise aceceka ajya gutabaza abayobozi n’abaturage ngo hato umujinya utaza kumukoresha amabara.

Abayobozi baraje, maze bakomangira uwo mugore ngo afungure, hashize akanya hasohotse umugabo buhoro yitonze n’ikizere kinshi nkuri mu kuri.

BTN TV dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mugabo mu gashati keza k’umweru, agakote k’umukara n’ipanaro y’umukara Niyibizi Simeon yasohotse mu cyumba yifatiye mu mufuka.Abajijwe n’abari aho mu bwishongozi bwinshi abasubiza ko yaje azaniye Odette umuti maze bikarangira araye.

Simeon avuga ko yarazaniye umuti umugore wa Mike mucyumba

Mike yahise afatwa n’umujinya amukubita igipfutsi abaraho baramufata.Bakomeje guserera maze umugore nawe aza gushyira arasohoka mu cyumba, maze yegera imbere yerurira abari aho bose ko ibyo yakoze yabikoze abizi kandi abishaka ndetse ko anabyemerewe.

Ati "Biriya [ubukwe]mbifata nka Aniveriseri yabaye.Guteka imitwe gusa.abagabo b’i Kigali...Mfite uburenganzira bwo kugendana n’abo nshaka kuko ndi mu gihugu cy’amahoro.Ntabwo nd’umusazi wo gukora ibyo atatekereje."


Odette yahamije ko ibyo yakoze yabitekerejeho!
Abari aho bose baguye mu kantu benshi bazamura amarangamutima,bituma bamubaza niba yibuka ko yasezeranye imbere y’amategeko na Gahima Michael, maze Odette n’ubwishongozi bwinshi ati "Biriya nge mbifata nka Aniveriseli (Isabukuru)."

Ubukwe no Gusezerana, Odette abifata nkaho byari ibirori by’isabukuru

Abari aho bafashwe n’ikiniga, baje guhamagara inzego z’umutekano maze ziza gutabara, aba bashinzwe umutekano barimo Police na RIB baje gusohora Simeon na Odette mu rugo bacungiwe umutekano ukomeye nk’abanyacyubahiro banjizwa mu modoka bari bateguriwe na Police, bafungurirwa umuryango w’inyuma binjiramo nta nkomyi.

Umutekano wari wakajijwe ubwo Simeon na Odette batambukaga gitore
Ibi byatumye abaturage baganiriye na BTN TV ari nayo dukesha iyi nkuru babyibazaho ndetse ntibumve ukuntu Simeon yafatiwe mu rugo rwundi mugabo ufite isezerano nyamara akajyanwa mu buryo bw’abanyacyubahiro ndetse akanategurirwa imodoka yo kugendamo nkuri mu kuri nta n’amapingu yambaye ubusanzwe yambikwa abacyekwaho ibyaha bitandukanye.

Nuko imodoka yaririnzwe na police ubwo Simeon na Odette batwarwaga.

Ni inkuru ya BTN TV.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa