skol
fortebet

Gutaha kw’ingabo za SADC ni ugushyigikira inzira y’amahoro – Minisitiri Nduhungirehe

Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yaho ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, zari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitahiye ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko iyi ari intambwe nziza iganisha ku gushyigikira inzira y’amahoro.

Sponsored Ad

Ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwatanze inzira ndetse runashyiraho uburyo bwo guherekeza ingabo za SAMIDRC n’ibikoresho byazo ubwo zerekezaga muri Tanzania.

Yavuze ibi mu gihe ingabo za SADC zatangiye kuva mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma yo gutsindwa n’Ihuriro AFC/M23 mu rugamba izo ngabo zari zifatanyijemo n’ingabo za Leta ya Congo, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’indi mitwe yitwaje intwaro iba muri Congo.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Kuba ingabo za SAMIDRC zari zigihari byari impamvu irushaho gukomeza amakimbirane, kuba uyu munsi zatangiye gutaha, ni intambwe nziza mu gushyigikira ibiganiro by’amahoro bikomeje.”

Ingabo za SADC zatangiye gukorera mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023. Zafashaga ingabo za RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 kugeza mu mpera za Mutarama 2025 ubwo zatsindirwaga mu mujyi wa Sake na Goma.

Ibikorwa byo gutangira gucyura izi ngabo byaratinze bitewe n’uko SADC yashakaga ko zakoresha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

Ihuriro AFC/M23 ryasubije ko ibyo bigoye kuko ingabo za RDC zacyangije mbere yo guhunga urugamba rwabereye mu Mujyi wa Goma.

Nyuma yaho imishyikirano na AFC/M23 isaba gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma inaniranye, SADC yemeye ko izi ngabo zikoresha inzira yo ku butaka, isaba u Rwanda inzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa