Hagiye gufungurwa inzira z’ubufatanye mu bibyara inyungu - Minisitiri Nduhungirehe uri muri Pakistan
Yanditswe: Monday 21, Apr 2025

Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko uruzinduko arimo muri Pakistan rugaragaza intambwe ikomeye mu gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri Nduhungirehe, ari muri Pakistan kuva ku ya 20 Mata 2025, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, ruzasiga hatashywe ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Minisitiri Nduhungirehe mu biganiro yagiranye na Senateri Ishaq Dar, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba ari na we ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Pakistan, yashimye inkunga Pakistan idahwema gutera u Rwanda, anagaragaza ko rwifuza kwagura ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agira ati "Uru rugendo rugaragaza intambwe ikomeye mu gushimangira umubano mu bubanyi n’amahanga hagati y’ibihugu byombi. Ibi bizafungura inzira z’ubufatanye mu nzego zibyara inyungu."
Minisitiri w’Intebe wungirije, Senateri Dar yavuze ko Pakistan ifite ubushake bwo gushimangira umubano n’u Rwanda, ndetse n’ibindi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Aba bayobozi bombi kandi bashimangiye akamaro ko guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bucuruzi n’ishoramari.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe azitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan, iherereye mu Mujyi wa Islamabad.
Uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi bakuru bo muri Guverinoma ya Pakistan, abadipolomate batandukanye ndetse n’abahagarariye ingaga z’ubucuruzi.
Ambasaderi Fatou Harerimana ni we uhagarariye u Rwanda muri Pakistan, nyuma y’uko rufunguyeyo Ambasade, ndetse tariki 15 Nyakanga 2024 nibwo yashyikirije Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo Gihugu.
Minisitiri Nduhungirehe kandi azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Shehbaz Sharif na Perezida wa Sena, Yousaf Raza Gillani. Azagirana ibiganiro na ba Minisitiri batandukanye mu rwego rwo kurebera hamwe ahari amahirwe y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *