
Inama y’Abakaridinali izatorerwamo Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika uzasimbura Papa Francis, witabye Imana, yashyizwe ku wa 7 Gicurasi 2025.
Ni icyemezo cyafashwe n’abakaridinali bateraniye i Roma kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025.
Iyi nama izabera muri Chappelle Sistine i Vatican.
Ibigenderwaho kugira ngo hatorwe Papa mushya
Papa atorwa n’abakaridinali 120 bari munsi y’imyaka 80.
Magingo aya Kiliziya Gatolika ifite abakaridinali 138 hirya no hino ku Isi bakiri mu nshingano ariko bose hamwe n’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni 240.
Ni ukuvuga ko Papa mu gihe atorwa, abandi bakaridinali bita ku ihame ry’uko buri gihe Kiliziya Gatolika iba ifite abagera ku 120 batarengeje imyaka 80.
‘Conclave’ ntabwo iba rimwe ngo ihite irangira kuko abakaridinali bakomeza guhurira muri ‘Chapelle 16’ bagakora amatora kugeza igihe Papa mushya abonekeye.
Nta minsi igenewe ‘Conclave’ gusa inyinshi mu zagiye ziba zamaraga hagati y’umunsi umwe n’itanu, aho buri munsi haba hakorwa amatora inshuro enye, abiri mu gitondo n’andi abiri nyuma ya saa sita.
Hashobora kuba amatora inshuro runaka hakabura umwe mu bakaridinali ugira ⅔ by’amajwi ngo atsinde bagasubiramo kugeza abonetse.
Iyo abakaridinali bakoze amatora inshuro 33 zose nta Papa mushya uraboneka, bahita bafata abakandida babiri bagize amajwi menshi kurusha abandi noneho bagakora irindi tora ugize amajwi menshi muri abo bombi akaba ari we uba Papa.
Muri icyo gihe ku mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero haba huzuye abakirisitu Gatolika benshi bategereje kumenya Papa mushya ugiye kuyobora Kiliziya.
Buri uko abakaridinali barangije itora ariko ntihagire ugira ⅔ by’amajwi ngo yemezwe nka Papa, bafata impapuro batoreyeho bakazicagagura bakazivanga n’amarangi y’umukara bakazitwika noneho ahazamukira umwotsi ukahagera ari umukara.
Uwo mwotsi w’umukara ugaragara uva muri ‘Chapelle 16’ uba utanga ikimenyetso kuri ba bakirisitu bari ku mbuga n’abandi ko nta Papa ubashije gutorwa mu itora rirangiye. Ibyo bikorwa inshuro runaka kugeza igihe Papa atorewe.
Iyo Papa atowe noneho bafata za mpapuro batoreyeho bakazitwika bazivanze n’amarangi y’umweru noneho hakazamuka umwotsi w’umweru bisobanuye ko Papa noneho amaze gutorwa.
Ibyo iyo birangiye umuyobozi w’inama y’abakaridinali asohoka muri ‘Chapelle 16’ agahagarara ku ibaraza aho ba bakirisitu bamubona akavuga amagambo yo mu Kilatini ngo ‘Habemus Papam’ bisobanuye ngo ‘ubu dufite Papa’ agahita atangaza amazina ye asanzwe ndetse n’izina yihitiyemo ry’abapapa.
Icyo gihe Papa umaze gutorwa ahita yambara ikanzu yera na we akaza kuri rya baraza akageza ijambo rye rya mbere ku bakiristu Gatolika aba agiye kuyobora mu buzima asigaje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *