skol
fortebet

Ibicuruzwa byo muri Uganda byongeye kuboneka ku masoko yo mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali n’abaguzi, barishimira ko bimwe mu bicuruzwa bituruka muri Uganda, byatangiye kuboneka mu Rwanda.

Sponsored Ad

Umwe mu bacuruzi bakorera mu mugi wa kigali waganiriye numunyamakuru wa Radiiotv10 yagize ati “Twarabyishimiye kuko twari tumaze igihe hari byinshi tutabona, bimwe na bimwe byamaze kuza ariko hari n’ibyo tutaratangira kubona.”

Bimwe mu bicuruzwa byatangiye kuboneka, birimo amavuta yo kwisiga azwi nka Movit, isabune y’ifu yo kumesesha ndetse n’amavuta yo guteka na kawunga.

Bavuga ko kuba ibi bicuruzwa byaratangiye kuza, bizeye ko bizanagira uruhare mu kumanura ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira, gusa bakavuga ko hanozwa inzira zose zatuma ibi bicuruzwa biza ku bwinshi kuko n’ibyaje byari bicye ndetse bigahita bishira ku babiranguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa