Ibigo bya SAMIDRC i Goma byasanzwemo abasirikare ba RDC na Wazalendo
Yanditswe: Sunday 20, Apr 2025

Mu bigo by’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), hasanzwe abasirikare ba RDC n’abo muri Wazalendo, ibintu byafashwe nk’ubugambanyi.
Mu mpera za Werurwe 2023 ni bwo abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC baganiriye n’abofisiye bahagarariye abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu bya SADC.
AFC/M23 yemeye gufasha ingabo za SADC ziri muri RDC gutaha, zikajyana intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ariko zigasiga iby’ingabo za RDC.
Bidaciye kabiri uwo mubano wajemo agatotsi nyuma y’aho AFC/M23 ishinje Ingabo za SADC kugira uruhare mu bitero iherutse kugabwaho mu Mujyi wa Goma.
Ubwo M23 yahashyaha abo mu ihuriro ry’ingabo za RDC n’abo muri Wazalendo, abarenga 15.000 bahungiye mu bigo by’ingabo za SADC biherereye mu Mujyi wa Goma.
Byabaye ngombwa ko M23 ibasangamo, ibyatumye inasaka muri iyo nkambi kugira ngo abo bari guteza umutekano muke bakurwemo.
Umwe mu basirikare bari mu butumwa bwa SAMIDRC uvuga ko arambiwe ubugambanyi ingabo zabo zikomeje gukorera M23, yavuze ko ubwo ingabo za M23 zageraga mu bigo byabo basanze amagana n’ingabo za RDC n’abo muri Wazalendo baratujwe muri ibyo bigo, hagamijwe gutegura ibitero kuri uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa RDC.
Ati “Mu gihe hari gushyirwa imbaraga mu bikorwa byo kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC, ingabo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zo ziri guca inyuma zikagira uruhare mu bikorwa bya gisirikare mu buryo bw’ibanga rikomeye.”
Izo ngabo ziri kwijandika muri ibyo bikorwa bihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe ku wa 13 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu byo muri SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’uyu muryango muri RDC bwari bwaratangiye mu Ukuboza 2023, basaba izi ngabo gutaha mu byiciro.
Ikindi ni uko SADC yasabye u Rwanda guha inzira ingabo zayo ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe zizaba zitashye, ibintu u Rwanda rwemeye.
Nubwo SADC yavuze ko ihagaritse ubutumwa bwayo nta kintu na kimwe kigaragaza ko izo ngabo zizava vuba mu Mujyi wa Goma, kuko zikomeje kwifatanya n’ihuriro rya RDC mu bikorwa bihungabanya umutekano mu bice M23 igenzura.
Umwe mu bakurikirana ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, agaragaza ko atumva impamvu abantu batsinzwe bamara hafi amezi abiri mu bice bigenzurwa n’uwo bari bahanganye, akavuga ko SAMIDRC ifite umugambi mubi iri gutegura.
Ati “Ni amayeri atandukanye arimo no gutinda kugira ngo barebe uko bagera ku byo biyemeje. Hari umugambi bafite, hari icyo bahishe kandi kizateza ibibazo byinshi, umuntu yakwita nk’ikiza gikomeye. Kuki batagenda? Niba ikibuga cy’indege kidakunze kuki batagenda banyuze mu Rwanda?”
Nubwo SAMIDRC igaragaza ko iri mu murongo umwe na AFC/M23, bakava muri RDC, ku rundi ruhande bivugwa ko iri gukorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu guhindanya isura y’iri huriro, bateza umutekano muke mu Mujyi wa Goma nk’uburyo bwo kuwigarurira.
Abasesenguzi mu bya politiki kandi bagaragaza ko gukomeza gucumbikirwa na MONUSCO kw’Ingabo za RDC, ari uburyo bwo gutegura ibitero kuri AFC/M23 kugira ngo yamburwe ibice yafashe, umugambi ushobora kugiramo n’imitwe nka FDLR, Wazakendo, n’ingabo za SADC zose zafatiwe i Goma.
Bivugwa ko MONUSCO icumbikiye ingabo za RDC zatsinzwe zigera ku 1700 mu gihe izigera ku 3000 ziri mu butumwa bwa SAMIDRC ari zo zikiri i Goma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *