skol
fortebet

Ibivugwa n’ibitavugwa ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Yanditswe: Tuesday 05, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imyaka 28 irashize uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana ahanuwe mu ndege Falcon 50, hamwe na Cyprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi, abantu barindwi n’abakozi batatu bo mu ndege. Hari Tariki 6 Mata 1994.

Sponsored Ad

Mu isesengura rya DGSE, hagaragajwe uburyo itsinda ry’abahezanguni ryiyise ‘réseau Zéro’ rigizwe n’abantu bakomeye baturukaga mu Majyaruguru n’i Burengerazuba bw’igihugu, bagize uruhare mu bikorwa byagejeje ku gitero cyo ku wa 6 Mata, 1994.

Ni umugambi ngo waba waratangiye mu 1991, aho bijyanye n’amasezerano ya Arusha yasabaga gusaranganya ubutegetsi, kuyasinya byari kuba mu nyungu z’Abahutu baturuka mu Majyepfo y’igihugu.

Kurundi ruhande ariko,Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa ruherutse guca iteka ko dosiye y’iraswa ry’indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, ifungwa burundu.

Mu 1998, nibwo imiryango y’abapilote yaregeye ubutabera bw’Ubufaransa "icyaha cy’ubwicanyi gishamikiye ku mugambi w’iterabwoba." Icyakora aba bareze umuntu utazwi kuko batazi uwarashe indege.

Uwari umukuru w’urwego rw’Ubugenzacyaha, Jean-Louis Bruguière, yatangiye anketi muri uwo mwaka mu kwezi kwa gatatu, noneho mu kwezi kwa 11 mu 2006, yemeza ko abantu icyenda bo muri FPR-Inkotanyi bagize uruhare mu iraswa ry’indege ya Habyarimana, asohora impapuro zo kubata muri yombi.

Abashyizwe mu majwi cyane icyo gihe barimo General James Kabarebe, General Charles Kayonga na Rose Kabuye.

Icyo gihe kandi Bruguière yanditse ko na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari iy’ Arusha muri Tanzaniya.

Kuri we, inkiko z’Ubufaransa ngo ntizashoboraga kumukurikirana kubera ubudahangarwa bwe nk’umukuru w’igihugu.

Ibi byanditswe na Jean-Louis Bruguière, byari nko gukora Urwanda mu shisho, kuko niba mubyibuka neza U Rwanda rwahise ruca umubano n’Ubufaransa, rufunga ambasade y’Ubufaransa y’i Kigali, rwirukana n’abadipolomate bayikoreraga.

Icyakora nyuma muri 2009 ubwo Urwanda rwasubukuraga umubano warwo n’ubufaransa, imvugo ku ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana yarahindutse.
Byabaye ngombwa ko umucamanza Bruguière ajya mu kiruhuko cy’iza bukuru, asimburwa na Marc Trévidic na Nathalie Poux. Bo baje gukora anketi hano mu Rwanda, ibyo Bruguière atari yarigeze akora .

Umwanzuro wabaye ko indege ya Habyarimana yashwanyujwe na misile yarasiwe mu kigo cy’ingabo z’igihugu (ingabo Habyarimana yari abereye umugaba w’ikirenga icyo gihe) cy’i Kanombe.

Kujyeza ubu, birasa n’aho iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarima ryafunzwe hatagaragajwe nyirizina uwagize uruhare rusesuye mu kuyirasa, usibye gukomeza gutungana urutoki.

DGSE n’ Buyobozi Bukuru Bushinzwe Iperereza ryo mu Mahanga. Bugaragaza ibyavuzwe byose mu iperereza ry’indege ya Habyarimana ari ibyemezo bishingiye ku isesengura ryo kureba ibishoboka n’ibidashoboka, bidashingiye ku bimenyetso.
Ngo ni kumpamvu y’uko ibimenyetso by’ibanze byaburiwe irengero ubwo indege yamaraga guhanurwa, kandi hakaba haragiye havugwa ibihuha byinshi kuri iyi ngingo.

Yewe n’ agasanduku k’umukara k’indege ya Habyarimana, aka kazwi nk’akabika amakuru y’indege zigendamo abategetsi cyangwa izindi ndege zitwara umubare mu nini w’abagenzi kari kamujyanye ntiyakahasanze.

Mu gisa n’urujijo ariko, uyu yaje kubwirwa na Lt Col. Jean-Jacques Maurin wakoraga muri Ambasade i Kigali ko ntako yagiraga.

Ibintu nabyo bitarasobanuka neza uburyo indege itwara Perezida yaba idafite agasanduku k’umukara kabika amakuru yose y’indege n’itumanaho ryayo.

Haba hari izindi ndege zahanuwe muburyo nk’ubu amakuru akabura burundu?
Kujyeza ubu indege zahanutse zikaburirwa irengero isi yamenye, inyinshi n’izitwara abagenzi kuko zo zarabuze burundu ndetse n’aho zaguye kujyeza ubu ntawe uhazi.

Icyakora iyabashije kugwa igashwanyukira ku butaka cyangwa mu Nyanja, byibura nyuma amakuru y’icyayihanuye cyaramenyekanye kuko bahita bihutira gushaka ka gasanduka k’umukara kabika amakuru kugeza bakabonye kakabafasha mu iperereza.

Bitandukanye n’indege ya Habyarimana yahanuwe ikagwa ku butaka kugeza ubu hakaba harabuze amakuru y’uwagize uruhare mu kuyihanura. Izindi ndege zamenyekanye ko zabuze zatwererewe gutwarwa n’imbaraga zitagaragara kuko zo zazimiye burundu.

Ku wa 6 Mata 1994 ahagana 21h30, commandant Grégoire De Saint Quentin wabaga mu kigo cya Kanombe yagiye aho indege ya Habyarimana yaguye, ariko nta kimenyetso na kimwe yabonye gishobora kwemeza ukuri ku byabaye.

Izibukwa vuba n’ Amelia Earhart muri 1937 iyi yari itwawe n’Umuyamerikakazi Amelia Earhart. Ku itariki 02 Nyakanga 1937 nibwo we na mugenzi we Fred Noonan baburiwe irengero mu gihe bari mu rugendo rwo kuzenguruka isi.

Indege 5 z’igisirikare cy’Abanyamerika zabuze muri 1945 izi zaburiwe irengero mu gace ka Triangle des Bermude iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’inyanja ya Atlantique. Mu gisa n’urujijo, abakoze ubushakashatsi bibabashije kugira icyo babona, habe n’igisigazwa cyazo icyo aricyo cyose.

Izi ndege kimwe n’iya Malaysia Airlines niyo iheruka kuburirwa irengero mu buryo budasobanutse mu rugendo rwiswe MH370 kugeza nubu hakaba hataramenyekana irengero ryayo n’abagenzi 227 bari bayirimo ndetse n’abakoraga muri iyi ndege 12. Kugeza ubu kuzimira kwazo bitwererwa urujijo rwitwikiriye imbaraga z’idasanzwe cyane iz’Umwijima.

Ntawe uzi iherezo ry’indege nk’izi zazimiriyemo abantu batagira ingano ntibinamenyekane niba barapfuye cyangwa bakiriho.

Gusa ku bijyanye n’indege ya Habyarimana yahanuwe ikamuhitana n’abo bari kumwe, yabaye intandaro y’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu 1994, bwatumye ubu u Rwanda ruhora rwibuka izo nzira karengane no guhangana no komora ibikomere by’abarokotse ubwo bwicanyi.

Joseph Iradukunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa