skol
fortebet

Ibyubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwakorwaga n’umuryango wa Perezida Habyarimana

Yanditswe: Monday 14, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Akazu, ryari itsinda ry’abantu bake bose b’inkoramutima za Habyarimana n’umugore we. Mu yandi magambo yoroshye kumva, Akazu kari kagizwe na Habyarimana na baramu be na Agatha Kanziga. Ni ko kagenzuraga igihugu haba mu by’ubukungu, ibya gisirikare, itangazamakuru n’izindi nzego zikomeye.

Sponsored Ad

Ibikorwa byako, byiganjemo ibyoretse igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bihumira ku mirari ubwo kagiraga n’uruhare rweruye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Usibye ibyo benshi bamenye, hari n’ibindi bikorwa by’umwijima byakarangaga harimo n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Igitabo “Stepp’d in Blood: Akazu and the Architects of the Rwandan Genocide Against the Tutsi”, kigaruka ku bucuruzi bwa Cocaine, bwakorwaga n’Akazu.

Ni igitabo cyanditswe na Andrew Wallis. Uyu mwanditsi agaruka ku mateka menshi y’u Rwanda, nk’ibyerekeye urupfu rwa Dian Fossey wamenyekanye cyane mu Kinigi by’umwihariko mu bushakashatsi ku mibereho y’ingagi zo mu misozi.

Ukomeje gusoma, ugera aho avuga ko urupfu rw’uyu munyamerika wari warahawe izina rya Nyiramacibiri, rushobora kuba rwari rwihishwe inyuma n’abari bakomeye ku butegetsi bwa Habyarimana barimo we n’umugore we na musaza we, Protais Zigiranyirazo wayoboraga Ruhengeri.

Intandaro yabaye ko Dian Fossey yari yaramaze kuvumbura ibikorwa byabo by’umwijima bakoraga bifashishije inzira yo mu Birunga mu kwambutsa icyo ikiyobyabwenge cya cocaine, amabuye y’agaciro, ingagi n’ibice byazo kandi byose icyerekezo cya nyuma ari i Paris mu Bufaransa cyane ko icyo gihe Habyarimana wayoboraga u Rwanda na François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa, bari inshuti z’akadasohoka.

Abagize Akazu biganjemo abo mu muryango wa Kanziga n’inshuti ze ni bo bagenzuraga ibyemezo hafi ya byose bya Guverinoma, bakagenzura ubukungu n’umutungo w’igihugu by’umwihariko mu myaka ya 1980 kugeza mu 1994 ubwo RPA yabohozaga igihugu.

Pariki y’Ibirunga izwiho kuba iwabo w’ingagi zo mu misozi ziboneka hake ku Isi, ni yo yari yarahinduwe indiri y’ibikorwa by’umwijima by’abagize Akazu.

Yari inzira iharuye yanyuzwagamo amabuye y’agaciro atandukanye arimo Zahabu n’andi n’ikiyobyabwenge cya cocaine umwanditsi agaragaza ko cyakurwaga muri Guatemala muri Amerika yo Hagati.

Iki kiyobwabwenge iyo cyavanwaga muri Guatemala, cyanyuzwaga muri Côte d’Ivoire kikagezwa mu Rwanda, kigashyikirizwaga umucuruzi wakomokaga ahitwa Rhode-Saint-Genèse mu Bubiligi.

Uyu yari yarahawe isoko ryo gucuruza antenne zikorana n’ibyogajuru mu kubona signal z’itumanaho n’iza televiziyo (satellite dishes) mu Rwanda no mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ari na we wagiraga uruhare mu kwambutsa cocaine inyujijwe muri Pariki y’Ibirunga ikoherezwa mu Bufaransa.

Ubu bucuruzi bwa “satellite dishes” ni bwo uyu mugabo wo mu Bubiligi yifashishaga nk’umutaka mu rwego rw’iyezandonke ry’ibyavaga mu bikorwa yakoranaga n’abari bahuriye mu Akazu.

Jean-Pierre Habyarimana, umuhungu wa Perezida Habyarimana, bivugwa ko yinjije mu Rwanda uwitwa Mamadou wakomokaga muri Guinée wari uzwi ku izina rya Barry.

Uyu rwiyemezamirimo wari ufite imyaka 22, ngo yari yarakoze ubucuruzi butandukanye muri Gabon no muri Côte d’Ivoire burahomba ariko nyuma y’igihe gito Barry yari amaze kuba inshuti ikomeye ya Kanziga ku buryo yamufashaga mu buryo bufatika.

Ngo Barry yahise atangiza ibikorwa bigamije kureshya ba mukerarugendo nyuma y’aho bari baratereye u Rwanda icyizere kubera urupfu rwa Dian Fossey rutavugwagaho rumwe.

Ku bufatanye na Jean-Pierre Habyarimana, Barry yateguye icyo yise “International Fair for the Protection of Gorillas in Rwanda” cyari cyatumiwemo ibyamamare birimo Miriam Makeba nubwo ataje.

Ni igikorwa byarangiye kitabaye uko cyari cyateganyijwe kugeza ubwo Ikinyamakuru “Isibo” cyanditse inkuru iha inkwenene umuhungu wa Perezida Habyarimana, yari ifite umutwe ugira uti “Habyarimana Jean Pierre arasubiriye; uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse”.

Ntibyahereye aho kuko na Mfizi Christophe wayoboraga ORINFOR yaje gutangaza ko icyo gikorwa cyavuyemo igihombo ndengakamere kandi mu kugitegura harakoreshejwe umutungo w’igihugu n’uwabikorera bari biteguye kwinjiza biciye muri cyo.

Nyuma, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Casimir Bizimungu, yashinje wa munya Guinnée, Barry kunyereza arenga miliyoni y’amadolari.

Amakuru ya Barry yaje kuboneka ubwo yandikiraga ibaruwa ifunguye Perezida Habyarimana amumenyesha ko hari umuntu ukomeye wamusunikiye gupakira Cocaine mu ndege yihariye ya Sosiyete y’i Burayi yari yateguriwe gutwara abanyamahanga b’impuguke bagombaga kuza mu Rwanda.

Muri iyo baruwa, Barry yagaragajemo ko Twahirwa Seraphin, mubyara wa Kanziga, yari afite ukuboko mu itumizwa rya Cocaine na cyane ko ari we wari ushinzwe ibijyanye n’imari mu itegurwa rya cya gikorwa cy’umuhungu wa Habyarimana.

Ngo Twahirwa yari yemereye Barry ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika kuri buri gahunda yo gutwara icyo kiyobyabwenge.

Ibi Twahirwa yarabihakanye gusa n’ubundi nyuma Barry yagarutse i Kigali anakirirwa muri Hotel Meridien aho yamaze icyumweru kuri fagitire y’ibihumbi 5000 by’amadolari yishyuwe na leta.

Icyo gihe leta yasabye itangazamakuru ryayo kuvana icyasha kuri Barry cy’uko yaba yaranyereje amafaranga ndetse uyu musore, muri iki gitabo umwanditsi agaragaza ko yaje gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika apfunyikiwe igifurumba cy’ibihumbi 400 by’amadolari ya Amerika yari aziranyeho ku isiri n’umuhungu wa Habyarimana.

Umunyamakuru wa Jeune Afrique wari warakurikiranye iby’aya makuru n’igikorwa cyategurwaga na Barry, Seraphin n’umuhungu wa Habyarimana, cyagombaga kuberamo na tombola bavugaga ko umunyamahirwe azatsindira miliyoni 5 Frw; byamuviriyemo kwirukanwa abuzwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda bitewe n’aya makuru yashakaga gucukumbura.

Wallis avuga ko Ruhengeri yari yaramaze kuba nk’indi leta yigenga yakoreraga mu Rwanda mu gihe iyo Perefegitura yari iyobowe na Protais Zigiranyirazo.

Ngo kari agace kaberagamo urujya n’uruza rw’ibikorwa by’ubucuruzi butemewe bw’ibyahanyuzwaga bivanwe muri Zaire (RDC) bigakomereza i Burayi.

Umwanditsi avuga ko ibyo Dian Fossey yamenye byamuviriyemo kwicwa mu rupfu rw’amayobera rwo ku wa 26 Ukuboza 1985 cyane ko uyu mushakashatsi atemeranyaga na gahunda abagize Akazu bari bafite yo gukoresha Pariki y’Ibirunga mu nyungu zabo bwite.

We yifuzaga ko haba ahantu hakorerwa cyane ubushakashatsi aho kuba ibikorwa bigamije kwinjiza amafaranga akazimirira mu mifuka ya bamwe.

Muri ubu bucuruzi bw’umwijima, bigaragazwa ko umwana umwe w’ingagi yagurishwaga amadolari agera ku bihumbi 30 by’amadorali mu gihe ibiganza by’ingagi, umutwe wayo n’ibirenge; muri icyo gihe ngo byagurishwaga ukwabyo amafaranga menshi.

Ibi bikorwa byose byakorwaga abaturage bicira isazi mu jisho kubera ibibazo by’imibereho no kubura amikoro.

Ikindi gikorwa cy’umwijima cy’abari bagize Akazu, ni icya Protais Zigiranyirazo wacuruzaga imigano yo mu birunga kandi byari ibiryo byatungaga ingagi.

Bivugwa ko ubwo Mfizi yamenyaga amakuru kuri ibi bikorwa bya Mr. Z, yashyizeho umunyamakuru akora icukumbura, yandika inkuru yagombaga gutambuka mu Imvaho, icyakora ibyakurikiyeho ni indi nkuru.

Mfizi yagaragaje ko ayo makuru akiramara kumenyekana, uwitwa Augustin Nduwayezu wari ukuriye ubutasi, yahise ajya kumureba amusaba ko iyo nkuru yakurwamo bwangu anamwerurira ko abisabwe na Protais Zigiranyirazo.

Ati “Adaciye ku ruhande, yansabye mu buryo bweruye gusiba iyo nkuru ivuga ku migano. Yansobanuriye neza ko icyo cyifuzo cyaturutse kuri Protais Zigiranyirazo ariko sinabyitayeho nubwo njye n’uwo munyamakuru twashyizweho iterabwoba. Nduwayezu yatekerezaga ko gusohora iyo nkuru byari gutera umujinya muramu wa Perezida Habyarimana ari we Protais Zigiranyirazo ngo bikanarakaza Perezida ubwe."

Byabaye birebire kugeza ubwo Mfizi ubwe yandikiye Perezida Habyarimana amumenyesha ko adashobora kuvanamo iyo nkuru, icyakora uyu muyobozi wa ORINFOR atekereza ko ibaruwa ye yaba yarazimijwe na Colonel Elie Sagatwa, wari ukuboko kw’iburyo kwa Protais Zigiranyirazo na Nduwayezu ntimugereho nubwo bitamubujije gusohora ya nkuru.

Akomeza agira ati "Nahise nandikira Perezida wa Repubulika mubwira ko ndi gushyirwaho igitutu cyakabaye gishyirwa kuri Protais Zigiranyirazo wigaruriye imitungo yo muri Pariki y’Igihugu. Namenyesheje Perezida ko inkuru izasohoka mu gihe cyose nta gitekerezo cye kibivuguruza mbonye."

Yongeyeho ati "Icyakora nta butumwa bwe nigeze mbona bubivugaho. Sinzi niba bwaba bwaramugezeho cyangwa se bukaba bwararigishijwe na Colonel Elie Sagatwa washakaga gukingira ikibaba muramu we Protais Zigiranyirazo na Augustin Nduwayezu."

Ruswa, ubusumbane, icyenewabo n’ubwoba bwinshi mu baturage, ni byo byari byarahawe intebe ku buryo byagiye biviramo benshi kwicwa ku bwo kumenya amakuru n’imigirire y’abari bagize Akazu no gushaka kwitambika iyo migirire mibi yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa