Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za SAMIDRC cyatashye kinyuze mu Rwanda
Yanditswe: Sunday 04, May 2025

Ingabo z’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo, SADC, zari zimaze igihe kirenga umwaka mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatashye zinyuze mu Rwanda, zikabanza kwikusanyiriza muri Tanzania aho zizava zijya mu bihugu zaturutsemo.
Icyiciro cya mbere cyavuye mu Burasirazuba bwa RDC ku wa 29 Mata 2025 cyari kigizwe n’imodoka 13 zirimo ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare 57 babiherekeje. Aba bagiye ari nk’abagomba gutegura igice bagenzi babo bazabasangamo bakitegura gutaha iwabo.
Icyiciro cya kabiri cy’abasirikare ba SADC cyahagurutse i Rubavu ku mupaka w’u Rwanda na RDC ku mugoroba wo ku wa 4 Gicurasi 2025, kigizwe n’imoka zirimo izitwaye ibikoresho n’izitwaye abasirikare.
Kuri iyi nshuro IGIHE yabonye imodoka zibarirwa muri 34 ziganjemo izitwaye ibikoresho bya gisirikare, kuruta izaba zitwaye ingabo gusa.
Ikamyo ya mbere itwaye ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za SADC yageze kuri Mahoko ahagana Saa Moya n’iminota 20 z’ijoro. Ntihahise hamenyekana umubare w’abasirikare baherekeje ibi bikoresho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 4 Gicurasi 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yavuze ko ingabo za SAMIDRC zavuye muri RDC mu cyiciro cya mbere zageze muri Tanzania.
Ati “Ubu bamaze kugera mu gace ingabo zose zizahurizwamo, bategurira abandi ngo na bo baze.”
Ingabo zose zizava muri RDC zizanyura mu nzira y’ubutaka mu Rwanda zijya muri Tanzania. Mbere SADC yatekerezaga ko urugendo ruva ku mupaka mu Rwanda rujya ahari ikigo bose bazahurizwamo rwaba ari rurerure ariko ngo basanze mu munsi umwe baba bagezeyo.
Gen Maphwanya yashimangiye ko gahunda yo kuvana ingabo mu Burasirazuba bwa RDC izarangirana na Gicurasi 2025.
Yavuze ko banyuzwe n’uburyo ingabo za SADC zitwaye mu Burasirazuba bwa Congo. Gusa hari abavuga ko izi ngabo zivanye igisebo ku rugamba kuko zari zimaze hafi amezi ane mu bigo bicungirwa umutekano n’umutwe wa M23 bagombaga kurwanya.
Abasirikare bose nibagera muri Tanzania hazakurikiraho kubohereza mu bihugu byabo. Afurika y’Epfo yavuze ko abayo bazatwarwa n’indege mu gihe intwaro zizava muri Tanzania zinyuze mu nzira y’amazi.
Abo muri Tanzania bo bazahita berekeza mu bigo bya gisirikare babarizwagamo mu gihe Malawi izahitamo uburyo ishobora gutwara abasirikare bayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *