skol
fortebet

Ijambo rya Perezida Kagame mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo #Kwibuka31

Yanditswe: Monday 14, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mwiriwe neza mwese? Ngira ngo biroroshye wenda kugira aho mpera, ndahera ku mateka Bizimana yatubwiye, arambuye afite ibimenyetso ashingiyeho.
Ariko ndagira ngo nshimire mwese abari hano, mwaje kwifatanya n’Igihugu, n’Abanyarwanda, cyane cyane mwebwe abaturuka hanze, mu bindi bihugu, cyangwa ababihagarariye hano mu gihugu cyacu.
Ndabashimira kuko kenshi, uko dusigaye tubibona, uko bisigaye biri, ukuri ntabwo kukigenderwaho.
Ni nacyo gituma…, ariko reka mvuge ntya: Hari umuntu w’ inshuti (...)

Sponsored Ad

Mwiriwe neza mwese? Ngira ngo biroroshye wenda kugira aho mpera, ndahera ku mateka Bizimana yatubwiye, arambuye afite ibimenyetso ashingiyeho.

Ariko ndagira ngo nshimire mwese abari hano, mwaje kwifatanya n’Igihugu, n’Abanyarwanda, cyane cyane mwebwe abaturuka hanze, mu bindi bihugu, cyangwa ababihagarariye hano mu gihugu cyacu.

Ndabashimira kuko kenshi, uko dusigaye tubibona, uko bisigaye biri, ukuri ntabwo kukigenderwaho.

Ni nacyo gituma…, ariko reka mvuge ntya: Hari umuntu w’ inshuti yanjye wigeze kumbaza, ati “ariko wowe nk’ umuntu, ubaho gute, ugahuza, bimwe ndaza kubivuga mu rurimi rw’amahanga, arambaza ngo ubaho ute ugahuza amateka asharira n’ubugome bw’igihe turimo? ati mubibamo gute? ariko uko nabyumvaga, ntabwo ari jye yabazaga gusa, yabazaga u Rwanda.

Ni nko kuvuga ngo, u Rwanda rubaho gute, n’ayo mateka asharira n’ ubugome bw’ igihe turimo? Icyo namusubije, ni uko tumaze igihe twarasobanukiwe ko byombi bishobora kuba bifitanye isano kandi ko ntacyo twabihinduraho, tugomba kubana n’ ayo mateka asharira n’ ubugome bw’ igihe turimo. Ntibyatandukanywa.

Twagombaga kugira amahitamo; kwari ukurebera bikaduhuriraho, tugashira, cyangwa se tugahaguruka tugahangana n’ibyo bibazo.

Ibyo abantu bavugaga mu buhamya bwabo, ku cyizere bafite, bati ibyabaye hano mu myaka isaga 30 ishize ntibizongera kubaho, ntibivuze ko abo bagize uruhare muri ayo mateka y’ahashize batazongera kubigerageza, cyangwa ntibari kubigerageza na n’ ubu.

Ntibizongera kubera ko hazaba hari abantu bazahaguruka, bagahangana nabo. Ntabwo ari uko hari abantu bake bari hariya bifuje ko twese dushira, ko iki gihugu gihinduka umuyonga.

Kubera iki abantu bagomba kwemera ibyo? Ni iyihe mpamvu ituma abantu badahaguruka ngo bahangane? Kuko n’ ubundi, nuhaguruka ngo wirwaneho si ihame ko ushobora gupfa, ariko nudahaguruka ngo uhangane, n’ubundi urapfa.

Kuki ntagerageza uburyo bwa mbere? kuki ntagerageza guhaguruka nkarwana, ko byo byibura birimo amahirwe yo kurokoka? ukabaho uko ubishaka, aho kubireka?

Maze bakagufata uko babishaka, nk’aho kubaho kwawe ari impuhwe bakugiriye. Kubera iki se?

Hari n’abantu baza kumbwira ngo: “Perezida, urabizi ko uvuga cyane, kandi amagambo avuguruza abantu bakomeye, kandi bashobora no kukwica...”

Ariko n’ubundi ubwo bisobanuye ko ari abicanyi.

Ariko jye ndabasubiza nti; “iyo nza kuba ndiho, nkemera ko ibintu nk’ibi biba, nta mpamvu yo kubaho nari kuba ngifite. Ahubwo nahitamo gupfa aho kubaho ubuzima bw’ikinyoma, cyangwa nkabaho nishushanya, kandi ubuzima bwanjye mbukesha undi muntu, n’ ubundi uko biri kose ubwo mba narapfuye, none ubwo kuki ntapfa nirwanaho?”

None mwebwe Abanyarwanda, kuki mutapfa mwirwanaho? mugapfa gutyo nk’isazi? Kubera iki se?

Ariko ubutumwa bwanjye bugere no ku bandi banyafurika babayeho muri ubu buzima, umunsi ku wundi, bambuwe ubumuntu, kandi bakabyemera, noneho bakanabyisabira, jye sinshobora gusaba kubaho; nta n’umwe nabisaba.

Twarwana, natsindwa ngatsindwa. Ariko hari amahirwe akomeye y’uko uramutse uhagurutse ukirwanirira, wabaho, kandi ukabaho ubuzima bwiyubashye kandi bukubereye, bubereye n’undi wese.

Noneho, hari abantu bari muri Loni, bari mu bihugu by’i Burayi, ahantu hose birirwa bavuga bati, kiriya gihugu gito cy’u Rwanda, ndashaka kuvuga, iyo wirirwa uvuga u Rwanda, mukishyira hamwe ngo murusebye cyangwa mururwanya, uba wibwira ko ari igihugu koko? Noneho iyo nibutse iby’ukuri kuri cyo, nkibuka ko isi yagiye igishinyagurira…

Ariko n’ubwo ibyo byose biriho, tuba tugomba kubaho, kandi tukabaho ubuzima bwacu, tugomba guharanira kubaho uko tubyifuza.

Kandi nzahangara uwo ari we wese, imbonankubone nti “Jya mu kuzimu”. Niba hari umuntu waza akumva ko yadukangisha ngo, ariko murabizi ko tugiye kubaha ibihano? Kuki se? “Jya mu kuzimu”. Genda i kuzimu.

Ufite ibibazo bikureba ugomba gukemura, bikemure jye undekere ibyanjye. Iri niryo shyaka ntekereza ko abanyarwanda bagomba guharanira mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Toggle navigation

Ijambo rya Perezida Kagame mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo #Kwibuka31
Yanditswe Apr, 13 2025 14:48 PM | 567 Views

Impungenge zanjye rero ntago ari imbaraga abo bantu bafite zo kuza muri twe ngo bagire icyo ari cyo cyose badukoraho cyaduteza ibibazo, sinigeze mpangayikishwa n’ibyo. Impungenge zanjye zishingiye ku kintu kimwe kandi kimaze imyaka myinshi.

Ziri kuri ba banyarwanda, ba banyafurika bicara bakabona ko nta kibi kiri mu kuba bahora bafatwa muri ubwo buryo, ibyo nibyo bimpangayikishije gusa.

Ni ryari abanyarwanda, abanyafurika, bazumva ko batagomba gufatwa muri ubu buryo? Bakabwirwa ko nta gaciro bafite, bakabwirwa ko ubuzima bwabo babukesha impuhwe z’undi muntu? Biteye isoni kubona abantu bemera ibyo n’ubwo byaba akanya gato, ntago mugomba kubyemera, mugomba guhaguruka mukirwanirira.

Noneho ukagira n’abapfapfa bayobora ibihugu bagakomeza gukoreshwa nk’ibipupe.Bari hariya, bariba imitungo y’ibihugu byabo, bakagombye kuba bakoresha mu nyungu z’abaturage babo ngo babateze imbere; bifatira ibintu byose bakabigira ibyabo, bakaba abaherwe mu nyanja y’ubukene, ibihumbi by’abantu bishonje, kandi abayobozi babo barakijijwe n’amafaranga bibye mu mitungo y’abaturage.

Kandi aba nibo bahora bakirwa mu bihugu by’ I Burayi na Amerika, bagahabwa amashimwe, mu gihe u Rwanda ruri kubambwa muri Loni n’ahandi hose, bagakomeza kwigaragaza nk’abari mu ipiganwa.

Ntibajya bavuga, aba nta kintu na kimwe bajya bavuga, haba hari umuntu ugomba kubavugira. Ndetse no mu nama, aho ibisubizo biganirirwa kandi bikanashyirwa mu bikorwa, ntago baba bahari kuko haba hari undi muntu uhabwa ijambo, bagaragara gusa igihe izina ryabo rivuzwe, niyo hari ushatse kuvuga baramubwira ngo oya, ba uretse, ba wiyicariye.

Ibyo mbibona buri munsi, hari umuntu uba afite abaja, akabategeka, akabatuma ahantu hose akabishyura ngo bagende bakwirakwiza imvugo z’urwango, bica abantu ku manywa y’ihangu, bakabatwikira ku karubanda, kandi hagera igihe cyo kubibazwa bakavuga ngo oya, oya, ntago ari uyu wabikoze, shakira ku bandi. Reka tubashakishe.

Ariko umuntu agakomeza akaza akavuga ngo, oya, nzarwana mpaka ngeze i Kigali, mvaneho ubutegetsi, aba batutsi turabarambiwe. Bakumva mbese ko nta kibazo gihari kuvuga ngo barabarambiwe nyuma y’imyaka 31 ishize.

Abo bantu b’ibitangaza se, bafite ububasha bwo kutubwira icyo tugomba gukora n’icyo tutagomba gukora?

Bakaba babyemera gutyo, bakumva ko nta n’icyo bibabwiye. Kandi erega ku mugaragaro, bakibwira ko natwe tugomba kubyemera gutyo. Imvugo z’urwango, kwica abantu bazira uko bavutse, kwirukana abantu ku nkomoko zabo, kugeza aho abenshi muri bo babaye impunzi hano mu gihugu cyacu, tukaba dufite impunzi zigera ku bihumbi 125, baba mu nkambi kubera bakuwe mu byabo mu Burasirazuba bwa Congo.

Hanyuma, aba banyembaraga, “abantu beza”, bakaza hano bakajya bafata umwe, babiri, batatu, undi munsi batanu niba hari benshi, bagashyira mu bihugu byabo byiza, abenshi bakabarekera hano, kandi bagategereza ko tubashimira kuri ibyo bikorwa byiza bakoze by’ubugiraneza.

Icya mbere, babafata babizi neza ko hari impunzi zituruka mu gihugu duturanye, ntabwo babajyana nk’abanyarwanda ahubwo babajyana nk’impunzi zaturutse muri Congo. Gusa ni uko bafata bake cyane, nifuza ko babajyana bose. Abifuza kujya gutuzwa yo.

Hanyuma ibyo bakabingerekaho.

Rero icyo bagomba gukora ni ugukura abo bantu bose bo mu Burasirazuba bwa Congo, bakabazana mu Rwanda, bagatwara mu bihugu byabo abo bashaka, abo bashaka bake, bake cyane, batageze no kuri 0.1%, hanyuma abasigaye bakaba ikibazo cy’ U Rwanda, kuko abongabo ari Abatutsi nka Kagame, uwo niwo mwanzuro woroshye.

Ariko mwibaze, ni gute aba bantu byarangiye bambutse umupaka w’u Rwanda? Byakozwe na Kagame? Byakozwe n’u Rwanda? Oyaa! Kuri twe turi hano , ko turi abanyamahirwe, turi bazima, ko twarokotse.

Rero, nk’uko mbivuga , mu myumvire yanjye n’ iy’ igihugu, tugomba rimwe na rimwe gukora ibintu mu bundi buryo, bivuze ko niba ushaka gufasha, niba ushaka ko dufatanya, twishimira ko tubigiramo uruhare, ugomba kuba warizeye ko twakubera umufatanyabikorwa nyawe.

Tutitaye ku cyo tubatekerezaho, muzi ibi bintu byose, mubona buri munsi, murabizi ,mwumvise itsinda ry’abahanga! Intsinda ry’abahanga? Mwumvise ibyo bintu?

Aba ni abantu baba bagenda, abahanga bagomba kumenya neza ibyacu kurusha twebwe ubwacu. Uribaza? Kandi abayobora aya matsinda , ni bo bantu bafite aho bahuriye n’iyi nkuru mvuga, cyangwa ibyo Bizimana yavugaga. Uribaza ako gashinyaguro? Hanyuma abo bahanga bakaza, bakambaza: “urabizii!….”

Ibintu byose bya jenoside, iyi ngengabitekerezo, ikibazo cyose cy’ibyaha bya Genoside, iyi myumvire, yishe abantu barenga miliyoni, byahinduwe ikibazo cy’amabuye y’agaciro.

Reka tuvuge ko ubu ari ikibazo cy’amabuye y’agaciro! Cyari n’ ikibazo cy’amabuye y’agaciro mu 1994?

Twarwaniraga ayahe mabuye y’agaciro? Ni ayahe mabuye y’agaciro twarwaniraga hano? Uribaza? Ni ayahe mabuye y’agaciro?

Icya Kabiri, iyo biza kuba amabuye y’agaciro, ni bangahe ubu barimo barwanira ayo amabuye y’agaciro muri icyo gice? Tuvuge ko mwaba mwabonye ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rushinjwa kugira uruhare mu bibera muri Congo bijyanye n’amabuye y’agaciro, mu Burasirazuba bwa Congo.

Muravuga ko ari u Rwanda koko? Ahubwo nimuvuge ku mugaragaro muti: "u Rwanda rurimo gutera igihugu twiyubakiye, kandi rurimo kwivanga mu mabuye y’agaciro, natwe dukura mu Burasirazuba bwa Kongo"? Ariko se ni kuki mutagira ubutwari bwo kwemera ibyo? Nibura ngo mubivuge?

Amabuye y’agaciro?

Urabizi iyo ibyo mudushinja biba ari ukuri, u Rwanda rwari kuba rukize nka mwe, mwe mudushinja, ntitwari no gukenera amafaranga yanyu na gato. Ntayo muduha n’ubundi, ariko mukaza kuducyurira kuri buri kintu cyose! Yego, niko isi imeze hagati y’amateka asharira n’ ubugome bw’ iki gihe!

Ariko ibitaratwishe ngo biturangize mu myaka 31 ishize, byaradukomeje, bidutegura guhangana n’ibibi byose bizahora biza. Igihe cyose aba bantu bashaka, kandi bifuza ukuri. Ndashaka kubamenyesha ko tutazongera gupfa, tutirwaniriye nk’uko byagenze mu gihe cyashize.

Ariko kurwana ntibisobanura gutera igihugu cy’abandi, ntibisobanura kwirukankira ikintu kitari icyacu. Kurwana nshaka kuvuga ni igihe mudusanga hano iwacu, mugashaka kudufata uko mwishakiye, nk’uko mwabibonye mu bihe byashize. Ndashaka kubizeza ko mutazabigeraho, ntimuzabigeraho.

Ndatekereza ko, nasaba Abanyarwanda bose ko dukwiye kuba twiteguye kurwana n’uwari we wese ushaka kuza hano gusubiza ibintu inyuma. Kandi ntekereza ko hari benshi biteguye urwo rugamba, ariko ku nshuti zacu, ku bafatanyabikorwa bacu, ndabasabye: ntimutwumve nabi , ntimudufate nabi, twabibayemo bihagije, mubyerekeze ahandi.

Murabona ibyo Bizimana yababwiraga kuri ariya mateka yose? Ahubwo Bizimana, niba bishoboka wagerageza kubikusanya ukabiha inshuti zacu ndetse natwe twese. Njye ubwanjye nifuza ko mumpa kopi y’ibyo yavuze. Ariko na none ndumva ari byiza ko n’inshuti zacu ndetse n’abandi ko babona iyo kopi.

Nabo barayikeneye, n’ubwo muri ibi bihe bikomeye tubayemo, ukuri kutagifite agaciro, ibimenyetso bikirengagizwa, ukuri ntawe uguha agaciro, ahubwo ikiraje inshinga benshi, ni icyo bishimira mu gihe runaka, ariko ntibasesengura ingingo ku ngingo.

Nabivugaga kuko n’ubundi Bizimana yigeze gutanga ubutumwa bugaragaramo abantu bamwe n’abo yavuze, hanyuma bukeye bw’aho, abantu baturutse muri za ambasade babimubazaho. Murabizi, sinzi uko batekereza, kandi baratinyuka cyane, kuko bagiye kumureba imbonankubone, ndetse ubundi butumwa bunyuzwa murinzira za diplomasi.

Ni nko kuvuga ngo: "Uyu muntu uvuga ibi, si uko ibyo avuga atari ukuri, ahubwo ikibazo ni uko yatinyutse kubivuga."

Bamukangishije ko atazongera kubona visa, ngo abashe kugera ahantu hatandukanye, bamubwira imbonankubone. Umuntu ukorera Ambassade agatinyuka umuminisitiri wacu muri ubwo buryo?

Ariko sibo ndenganya, bumva ko barusha agaciro abaminisitiri b’igihugu cyacu, kuko bafite inkomoko mu bihugu bikomeye. Bagatinyuka kumubaza bati: “wowe, wowe, ugatinyuka kuvuga gutya?” Ntibamunyomoza, ngo bamubaze bati:”Kuki utangaza ibinyoma?”

Bamusabye guhagarika kuvuga, n’iyo yaba avuga ukuri. Ngubwo ubugome bw’iki gihe turimo, ariko tugomba guhangana na bwo, niko bigomba kugenda, kandi nta gusubira inyuma.

Nabwiye abantu ko twe dufite akarusho, kuko ikibi kurusha ibindi cyatugezeho. Nta kindi kibi cyazaza kirenze icyo.

Abagifite ubwoba, batinyatinya akariko kose, ndashaka kubahumuriza muri ubu buryo: niba bishoboka, buriya ikibi cyarahise.

Ubwo twaburaga abantu muri biriya bihe, uyu waduhaye ubuhamya yagarutseho, muba mwumva biriya bihe bizongera kubaho? Simbihamya.

Kuki mwahangayika? Ikibi, imiraba yarahushye, turihisha, irakomeza dukomeza kugenda twiyubaka, mu buryo bwose bushoboka, simpamya ko hari ikindi kizaza ngo kijegeze iki gihugu. Simbihamya.

Uyu munsi uhora unyibutsa iteka ibintu ntakunze kuvugaho. Ndibuka nk’igitabo cyanditswe n’umuntu bamwe muri mwe mushobora kuba muzi witwa Philip Gourevitch gifite inyito ndende, uyu niwe muntu, byibura iyo aza kuba yaratekerejweho agashyirwa muri Group of Experts, wenda bari kugira icyo bunguka. Kuzana gusa umuntu kubera ko akomoka mu gihugu cyakolonije u Rwanda. Ntekereza ko ibyo nta shingiro bifite.

Izina ry’ icyo gitabo ni: “We wish to inform you that tomorrow we will be killed with our families.”

Abo bantu bavugaga batya babwiraga nde? Ni nde wari kubatabara? Nta n’umwe. Byarabaye koko, nk’uko babivugaga.

Abantu bakomeza gutabaza, bati ejo twese tuzicwa n’ imiryango yacu yose. Ariko se ninde wari ubyitayeho? Ibyo aribyo byose imiryango yarishwe, harimo n’iy’umusore wadusangije ubuhamya hano, ndetse n’abo mu miryango yacu, twebwe duhagaze hano, duhora twandagazwa, amateka yacu ahora acurikwa.

Hari imbaraga zishaka guhindura abacitse ku icumu abicanyi. Ubu abatanga ubuhamya bahinduwe abicanyi, ntibakiri abarokotse. Aka niko kaga nakomeje kuvuga. Iyi si, irashaka ko aba bantu bagize amahirwe yo kurokoka, bakabura ibyabo byose n’imiryango yabo, ubu nibo bahinduwe abicanyi. Uko niko isi ishaka kuduhindura.

Hari igihe nari ndi mu rugamba, bamwe mu bayobozi b’ingabo bambwiye ngo: “Perezida, ngwino urebe ibyabaye.” Mpageze, nasanze baracukuye icyobo rusange cyari cyarajugunywemo abantu basaga 2000, cyacukuwe n’imashini nini. Ku bw’amahirwe, twarokoyemo abantu 12 bakiri bazima. Nyuma batanu muri bo barapfuye, hasigara barindwi.

Icyo gihe nahise mbwira abayobozi b’ ingabo ko batazongera kunyereka ibintu nk’ibyo. Twumvikanye uko bazajya babyitwaramo, kuko nashakaga ko amahane, umujinya, amarangamutima, adatuma nyuranya n’ inshingano z’ ubuyobozi nari nshinzwe.

Mureke nsoreze hano, tuzahora twibuka abacu twabuze ariko banyarwanda ndabasaba: ntimuzagire uwo musaba uburenganzira bwanyu bwo kubaho, muharanire kugira ubushake bwo guhangana n’ ibibazo biriho, ntimuzagire uwo murenganya, ariko buri gihe, muharanire uburenganzira bwanyu. Ntimukemerere uwo ariwe wese ubategeka uburyo mukwiriye kubaho, kubera ko umunsi muzabyemereraho, niwo munsi muzaba mutesheje agaciro kubaho kwanyu.

Imana ibahe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa