skol
fortebet

Ikibuga cy’indege cy’i Bugesera cyagenewe miliyari 850 Frw mu 2025/2026

Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yateganyije ingengo y’imari ya miliyari 850 z’amafaranga y’u Rwanda zizifashishwa mu kwihutisha iyubakwa ry’Ikibuga gishya cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Bugesera.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategewko isobanurampamvu ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.

Icyiciro cya mbere cy’Ikibuga gishya cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye mu Karere ka Bugesera cyitezweho gutahwa mu mwaka wa 2028, kikazageza mu mwaka wa 2032 gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi basaga miliyoni 14 mu gihe cy’umwaka.

Ayo mafaranga ari muri miliyari 1.200 z’amafaranga y’u Rwanda ari ku nyongera y’ingengo y’imari ya miliyari 7.032 iteganywa ko izakoreshwa mu mwaka utaha wa 2025/2026.

Umushinga wo kubaka icyo kibuga giherereye mu bilometero 40 uturutse mu Mujyi wa Kigali, watinze kuzura kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi guhera mu mwaka wa 2019.

Ku ikubitiro iyubakwa ry’icyo kibuga cy’indege cya cyatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017 kigomba gukorwa mu byiciro bibiri aho buri cyiciro kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 7 ku mwaka.

Ibyiciro byombi bizarangira ikibuga gishya cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kizaba gifite n’ubushobozo bwo kwakira nibura toni 150.000 ku mwaka.

Umushinga wose muri rusange witezweho gutwara miliyari 2 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga tiriyari zisaga 2.8, kizaba kiri ku mwanya wa kabiri mu bibuga by’indege mpuzamahanga bigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’icya Ethiopia.

Qatar Airways ifite imigabane ya 60% muri RwandAir, ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu ikorwa cy’icyo kibuga cy’indege cyitezweho kongra urujya n’uruza rw’abagenzi batega inzira y’ikirere mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Guverinoma y’u Rwanda irateganya kwaka inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika muri Banki y’Ishoramari mu Bikorwa Remezo muri Aziya, na yo azifashishwa mu gutera inkunga uwo mushinga.

Ingengo y’imari yiyongereyeho 21%

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yavuze ko ingengo y’imari y’uyu mwaka iziyongeraho 21% ugereranyije n’iy’uyu mwaka uri kugera ku musozo.

Uretse ikibugagishya cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yavuze ko hari n’ibindi bikorwa by’ingenzi byongerewe ingengo y’imari birimo kongera umusaruro w’ubuhinzi, kongera abagerwaho n’amashanyarazi, ndetse no kurushaho kunoza urwego rw’uburezi n’ubuvuzi.

Umushinga w’ingengo y’imari wemejwe n’Abadepite kuri uyu wa Kane, igaragaza impinduka mu ikusanywa ry’imisoro harimo kongera umusoro ku itabi, inzoga za byeri ndetse n’amafaranga yo guhamagara, umusoro ku bukerarugendo ndetse no gushyiraho umusoro ku nyungu ku bicuruzwa bimwe na rimwe nk’ibikomoka kuri peteroli ndetse na zimwe muri serivisi z’ikoranabuhanga.

Murangwa yavuze ko 58% by’ingengo y’imari biteganywa kuzakura ubushobozi mu mafaranga ava imbere mu gihugu, 8% akazava mu nkunga mu gihe 31% azava mu nguzanyo ziva mu mahanga.

Yahamije ko Guverinoma ikomeje guharanira ko inguzanyo zigabanyuka no kubaka ubukungu bufite ubudahangarwa ku ngorane zigenda zivuka.

Amadovize yinjizwa mu gihugu yitezweho kuzagera kuri tiriyari 4.1 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka utangirana na tariki ya 1 Nyakanga 2025.

Imibare y’ahateganyo yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku kigero cya7,1% mu mwaka wa 2025 na 7,5% mu 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa