Ikinyoma cya Jenoside ikorerwa Abahutu mu mpamba Tshisekedi yajyanye i New York
Yanditswe: Monday 22, Sep 2025
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yageze i New York ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, aho yitabiriye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) izaterana ku nshuro ya 80, bikaba byitezwe ko azongera gutakambira amahanga ngo ashyigikire ikinyoma cya Leta ye cy’uko muri RDC habaye Jenoside yakorewe Abahutu, basanzwe bita ’Genocost’.
Ni ikinyoma ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze igihe bukwirakwiza, buvuga ko ari jenoside yakozwe n’u Rwanda ndetse n’imitwe irimo M23, ibintu u Rwanda rwamagana, ahubwo rukavuga ko ari amaco y’ubutegetsi bwa Kinshasa yo gutwikira amakosa yabwo.
Iyi nama ya Loni Tshisekedi yitabiriye, igamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 Loni imaze ishinzwe, ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kuba hamwe biruta byose, imyaka irenga 80 mu bikorwa byo kunga ubumwe, iterambere n’uburenganzira bwa muntu.”
Uyu mwaka, Tshisekedi yagizwe Visi-Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Mu nshingano ze harimo gufasha Perezida w’Inteko Rusange mu gukurikirana ibikorwa, gutegura no gushyira ku murongo w’ibyigwa ingingo zitandukanye, ndetse no kugenzura uko amategeko agenga Inteko Rusange yubahirizwa.
Kuva ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri, Abakuru b’Ibihugu bazatangira kugira icyo bageza ku nama y’Inteko Rusange ya Loni, aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari we uzayifungura, mu gihe ku mugoroba, Félix Tshisekedi azageza ijambo ku bazitabira inama. Ni ubwa gatandatu aazaba avuze mu Nteko Rusange ya Loni kuva yagera ku butegetsi.
Ku ruhande rwa Kinshasa, ibibazo by’ingenzi ni byinshi, byitezwe ko Tshisekedi, azagaragaza imbogamizi z’umutekano muri RDC, gukomeza gusaba amahanga kwemeza Jenoside yiswe “Genocost” ndetse no gukoresha neza amahirwe y’ijwi n’ijambo bitangwa no kuba Visi Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, kugira ngo yigwirize amaboko, mu gihe mu gihugu cye hakiri ibibazo by’umutekano.
Ubutegetsi bwa RDC bugaragaza ko mu myaka 30, abarenga miliyoni 10 bamaze kwicwa, abarenga miliyoni eshanu z’abanye-congo bava mu byabo imbere mu gihugu n’abandi barenga miliyoni eshanu bahungira mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 30 ishize.
Ibi bishingirwaho n’ubwo butegetsi bukagaragaza ko habayeho Jenoside yakorewe Abahutu muri RDC ndetse na raporo zimwe na zimwe za HRW zibishyigikira.
Ubuyobozi bwa Tshisekedi bwagaragaje ko ubwicanyi bumaze imyaka bubera muri RDC guhera mu 1998 bwakwitwa Jenoside aho kuba "Genocost" kuko bamaze imyaka babivuga.
Benshi mu basesenguzi mu bya politiki bo muri RDC, bagaragaza ko nta jenoside yakorewe Abahutu yabaheyo muri icyo gihugu, ahubwo bakanenga ubuyobozi bubi butita ku baturage ko bwabaye intandaro y’abapfuye mu Burasirazuba bwa RDC.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *