Ikoranabuhanga no guhanga ibishya bifashe ahazaza h’ubuhinzi bw’Afurika- Dr Ngirente
Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yagaragaje ko kugira ngo ubuhinzi muri Afurika butere imbere hakwiye kwimakazwa ikoranabuhanga ritagira uwo riheza kandi rigashyigikirwa mu buryo bufatika no kwimakaza guhanga ibishya muri urwo rwego.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, ubwo yafungura ku mugaragaro Inama ya 2 y’iminsi 4, yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi muri Afurika (ACAT 2025), iteraniye i Kigali kuva ku wa 9 ikazageza ku wa 12 Kamena 2025.
Dr. Ngirente yagize ati: “Buri muntu muri iki cyumba, yaba umuhinzi, uri mu bashyiraho politiki y’ubuhinzi, abashakashatsi n’abahanga mu guhanga ibishya, afite umumaro ukomeye mu kugena ahazaza heza h’ubuhinzi bwacu. Aho hazaza hashingiye ku gufasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire bihagije kandi bikajyana no kubafasha kubona ibikoresho by’ubuhinzi no kubona amasoko ku gihe.”
Yakomeje agira ati: “Nubwo umugabane wacu ufite ubutaka bwinshi n’abantu bafite ubushobozi bwo guhinga, abahinzi benshi muri Afurika baracyahura n’ibibazo […]. Ibyo bibazo birimo ibihe by’ikirere bihindagurika, imikoreshereze y’ubutaka itajyanye n’igihe, kutagira aho bagurisha umusaruro, n’ibura ry’amikoro.”
Dr Ngerente yakomeje ati: “Kugira ngo dukemure ibi bibazo, ngo tugire ejo hazaza heza h’ubuhinzi muri Afurika, tugomba gukoresha ikoranabuhanga no guhanga ubishya nk’inkingi z’iterambere ry’uyu mwuga.”
Yakomeje avuga ko gukora cyane gusa bidahagije. Ati: “Ubuhinzi bugomba kuba burambye kandi bugaragara nk’umwuga w’icyizere, cyane cyane ku rubyiruko rwacu. Kugira ngo ibi bigerweho, tugomba gushyira ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu bikorwa byose byo guteza imbere uyu mwuga.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko u Rwanda rufata ubuhinzi nk’imwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere rirambye ry’igihugu gikomeje gushora imari mu buryo bwateguwe neza kugira ngo gikomeze guteza imbere uru rwego.
Ati: “Kugira ngo dukureho ingorane zihari kandi ubuhinzi burusheho kuba igikorwa kigororotse kandi kibyara inyungu, twashyize mu bikorwa ibikorwa bitandukanye mu nzego zose z’uru rwego.
Ibi bikorwa birimo kwita ku itangwa ry’inyongeramusaruro zifite ireme, kunoza uburyo bwo kubona inguzanyo iciriritse, guteza imbere ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo, kwagura ibikorwa remezo by’ubuhinzi bwuhirwa ndetse no kunoza serivisi z’ubujyanama mu buhinzi.
Yunzemo ati: “Ibi kandi byiyongeraho kongera ibikorwa byo guhunika no kubungabunga umusaruro nyuma y’isarura, hamwe no gushora imari mu burezi bushingiye ku isoko, n’izindi ngamba z’ingenzi.”
Goodluck Johnthan wigeze kuyobora Nigeria yasabye ibihugu gushyira hamwe mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Yagize ati: “Leta zacu zigimba kugaragaza umucyo no gushyira uburyo buhamye ku bashoramari hagamijwe guha imbaraga ibikorwa remezo, gusigasira ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi.
Ibyo kandi bigomba kujyane no kubuka ikizere gihamye no kongera ubumenyi binyuza mu itumanaho rinyuza mu mucyo no guha ijambo abahinzi, urubyiruko n’abaturage muri rusange.”
Abahanga mu rwego rw’ubuhinzi muri Afurika bavuga ko ubuhinzi ari inkingi ya mwamba ku bukungu bw’Ibihugu by’Afurika kuko butanga akazi ku bantu basaga 60% by’abaturage babyo kandi bukagira uruhare rwa 23% ku musaruro mbumbe w’Afurika muri rusange, ari yo na yo mpamvu bugomba gusigasirwa.
Iyi Nama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu buhinzi yitabiriwe n’abazaga 800, irimo abayobozi mu nzego zinyuranye barimo abayobora Guvurinoma, abahanga mu guhanga ibishya, abanyapolitiki, abashakashatsi n’impuguke mu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga, bakaba bakomeje kungurana ibitekerezo ku ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi, ingero z’umusaruro ritanga aho rikoreshwa uko bikwiye ndetse n’ubufatanye mu kwimakaza iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *